Ahabanza / Andi Makuru / Covid: Bwa mbere abapfuye bageze kuri 22 ku munsi, bikomeje (...)
  • Andi Makuru
  • 0

Covid: Bwa mbere abapfuye bageze kuri 22 ku munsi, bikomeje gukomera

Mu Rwanda hatangajwe abantu 22 bishwe na Covid ku wa mbere, umubare munini mushya wa benshi bapfuye ku munsi umwe kuva iki cyorezo cyahagera.

Abo ni abagore umunani n’abagabo 14 bari hagati y’imyaka 31 na 91. Icumi ni abo mu mujyi wa Kigali na batandatu b’i Musanze n’abandi batandatu ni abo mu tundi turere.

Minisiteri y’ubuzima yavuze kandi ko abantu 772 bashya banduye Covid ku wa mbere, ikigereranyo cy’abandura gikomeje kuba hejuru ya 800 ku munsi mu byumweru bitatu bishize.
U Rwanda rwugarijwe n’inkubiri nshya ya Covid, mu cyumweru gishize minisitiri w’ubuzima yavuze ko babonye ibimenyetso by’ubwoko bwayo bwa Delta.
Mu minsi irindwi ishize, habonetse abantu 5,620 bashya banduye n’abantu 103 bapfuye. Ikindi cyumweru kiruta ibindi mu mibare.

Mu cyumweru gishize, umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuzima yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko “…abarwayi babaye benshi, ahari harafunzwe ubu twarahafunguye kandi hose haruzuye, abarembye bararembye n’abapfa barapfa ari benshi…”

Dr Tharcisse Mpunga, yagize ati: “Iki ni igihe tutigeze tugeramo kuva twaterwa n’iki cyorezo”.

Imibare y’abamaze kwandura bose ni hafi 50,000, naho abamaze gupfa bose 582 - aba biyongereyeho 200 mu minsi 21 ishize.

Imfu 22 ku munsi umwe, niwo mubare munini w’abishwe na Covid ugaragaye mu Rwanda

Cyamunara ziteganyijwe