Andi Makuru

Perezida Kagame yasubije RDC ishakira umuti w’ibibazo byayo aho utari

Perezida Kagame yavuze ko yatunguwe cyane n’imyitwarire ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho ifata ikibazo ifitanye na M23 nk’aho giterwa n’u Rwanda, ikanishimira ko rutemerewe kujya mu ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zizajya guhashya imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Abakuru b’Ibihugu bya EAC bemeje iyoherezwa ry’Umutwe udasanzwe w’Ingabo ugomba kujya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, nyuma y’iminsi Ingabo za Congo zihanganye n’Umutwe wa M23.

Congo yanze ko muri izo ngabo za EAC hajyamo iz’u Rwanda kuko irushinja gutera inkunga Umutwe wa M23, ibintu u Rwanda rwamaganye.

Mu kiganiro na RBA, Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo afite ku kuba u Rwanda rutazaba ruri muri izo ngabo.

Ati “Perezida wa Congo abivuga nk’aho ari intsinzi yagezeho, reka da! Intsinzi izaboneka umunsi mwakemuye ibi bibazo bya politiki, ntabwo ari uko u Rwanda rutemerewe kuko nta n’ikibazo tubifiteho ariko nudakemura ibibazo by’umutekano bibangamiye u Rwanda, uzahura n’ibibazo.”

Perezida Kagame yabajijwe ku cyizere afitiye ibiganiro bya Nairobi bimaze igihe biba bigamije guhosha ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko bigoye cyane.

Ati “Ikibazo ni uko ibintu bikomeza guhinduka na nyuma y’inama. Iyo tuvuye mu nama ibintu bitangira guhinduka. Twagize inama eshatu, ebyiri nari nzirimo indi imwe ntabwo nabashije kwitabira ariko nari mpagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, nkeka ko yari yageze ku rwego rwiza rwo guhangana n’icyo kibazo.”

Yakomeje agira ati “Hagati y’inama ya mbere n’iya kabiri, ibyo twari twemeranyije mu nama byarahindutse. Guverinoma ya Congo yahise ivuga ko itazaganira na M23 kuko ari umutwe w’iterabwoba. Mu kanya nk’ako guhumbya biswe umutwe w’iterabwoba, ibyo biba impamvu yo kudakomeza inzira y’ibiganiro.”

Yavuze ko kwitwa M23 Umutwe w’Iterabwoba ari ibintu bitangaje mu gihe ibiganiro byari bigeze hagati, bikiyongeraho kujya guhiga abafite aho bahuriye n’ubwoko bwitirirwa M23.

Ati “Niba ari ibyihebe kuki utabirwanya ahubwo ukagenda ukajya gushaka abaturage bw’ubwoko runaka bafite aho bahuriye n’aba wita ibyihebe? Ushobora gufata ubwoko runaka bw’abantu ukavuga ko ari umutwe w’iterabwoba? Biratangaje.”

Perezida Kagame yavuze ko imbaraga zose zakoreshwa mu bijyanye n’imirwano mu guhashya ibibazo bya Congo, kuri we igisubizo kiri mu nzira y’ibiganiro.

Ati “Inzira y’ibiganiro kuri njye niyo y’ingenzi. Ntabwo wakomeza kurwana ngo witege igisubizo ku bibazo bishingiye kuri politiki, imiyoborere n’ibindi.”

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 3

  1. Sugar Rush slot es toda una aventura visual que transporta a los jugadores a través de un mundo de dulces y golosinas. La temática de esta tragaperras se centra en un paraíso de caramelos, con gráficos llamativos y detalles cuidadosamente diseñados. De esta manera, cada sesión de juego envuelve y genera sensaciones inmersivas en cada participante. La máquina tragamonedas Sugar Rush se convierte en la elección de los jugadores debido a su emocionante jugabilidad y generosos pagos. Una de las principales ventajas de este juego es la posibilidad de activar giros gratis, lo que aumenta significativamente las posibilidades de ganar. Además, muchos jugadores expresan su simpatía por el sistema de cascada, también conocido como “Sistema Avalancha”. Precisamente este sistema te permite disfrutar de las tragamonedas con un alto coeficiente de retorno y obtener aún más premios.
    https://cforganical.com/descubre-las-ventajas-de-la-aplicacion-1win-para-jugadores-en-chile/
    XLBet eleva la apuesta con una oferta irresistible: 300 giros gratis sin requisitos de apuesta. Esto significa que cualquier ganancia obtenida con ellos es retirable de inmediato. You can email the site owner to let them know you were blocked. Please include what you were doing when this page came up and the Cloudflare Ray ID found at the bottom of this page. One thing to watch for is when the dealer changes the dice, but in 2023 there’s a definite shift towards online casino players opting to play live dealer casino games rather than the traditional RNG games. Once again, anywhere between 21 years to 25 years. Sugar Rush es uno de los mejores juegos gratis online, por lo que podrás encontrar su versión demo en numerosos casinos en línea de México. Practica y conoce la temática antes de apostar con dinero real.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button