Vatikani: Papa Benedicto 16 yashyinguwe mu buryo bufite umwihariko
Papa Francis yayoboye umuhango wo gushingura Papa Benedict i Vatikano, rimwe akanyuzamo agakora ku sanduku ye ikoze mu mbaho mu misa yo kumusezeraho yabereye ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Bwabaye ubwa mbere kuva mu 1802 Papa uriho ayobora umuhango wo gushyingura uwamubanjirije.
Benedict, wagenderaga ku murongo wa teorojiya ya kera, yatangaje isi igihe yeguraga mu 2013 ku ntebe y’umushumba wa Kiriziya Gatulika, akavuga ko “atari agifite intege z’ubwenge n’umubiri” zikenewe.
Umurambo we washyinguwe mu mva iri muri Basilika ya Mutagatifu Petero, muri uwo mwana inzogera zikaba zavugijwe mu cyaro cyo mu Budage aho Joseph Ratzinger yavukiye hashize hafi imyaka mirongo icyenda n’itandatu.
Abantu barenga 60,000 bakoraniye ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican muri misa yabanjirije umuhango wo gushyingura Papa Benedict XVI wapfuye mu ijoro rishyira uyu mwaka mushya afite imyaka 95.
Uyu muhango ntabwo warusanzwe, kuko wayobowe na Papa Francis warurimo gushyingura uwo yasimbuye, ibintu by’imbonekarimwe mu mateka ya Kiliziya.
Bigendanye n’uburyo yasize abisabye – ko uyu muhango waba uciye bugufi kandi woroheje – umurambo we waruri mu isanduku isanzwe y’urubaho kandi wari utwawe ku mbaho zambitswe igitambaro ubwo wasohorwaga muri Bazilika.
Abategetsi b’Ubutaliyani n’Ubudage, igihugu yavukiyemo akitwa Joseph Ratzinger, mbere y’uko aba umushumba wa Kiliziya Gatolika, nibo gusa batumiwe mu buryo buzwi na Vatican. Ibi kubera ko apfa atari akiri umukuru wa leta ya Vatican.
Gusa abandi bategetsi benshi b’iburayi barimo nyina w’umwamikazi wa Espagne, n’Umwami Filipo w’Ububiligi n’umugore we Mathilde bahageze.
Abakuru b’ibihugu bya Pologne, Slovenia, Portugal na Hungary nabo bagiye i Roma, kimwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufaransa Gerard Darmanin.
Itorero Orthodox ry’Uburusiya ryari rihagarariwe muri uyu muhango na Anthony of Sourozh.
Uyu muhango witabiriwe kandi n’abasenyeri barenga 400, abapadiri 4,000, n’ababikira benshi.
Mu minsi itatu ishize abasaga 200,000 baje gusezera ku murambo wa Papa Benedict wari muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, ariko mu 2005 abarenga miliyoni eshatu baje mu gikorwa nk’icyo naho 500,000 bakitabira umuhango wo kumushyingura, abandi ibihumbi amagana bakawukurikira kuri za televiziyo rutura mu mujyi wa Vatican.
Ubu biratandukanye. Benedict ntabwo yari akiri Papa ufite inkoni y’ubushumba ubwo yapfaga, bitandukanye n’inshuti ye ikomeye Yohani Pawulo wa II washyinguwe n’Uruvuganzoka rwarimo ibikomerezwa n’abihaye Imana benshi. Cyakora Papa Benedigito nubundi yari yarasabye ko yazashyingurwa muburyo buciye bugufi.
BBC




http://ivermectinaccessusa.com/# Ivermectin Access USA
ivermectin cream cost ivermectin cost canada ivermectin rx
Web hỗ trợ thao tác nhanh và dễ dàng.
Hello there! This article could not be written any better!
Looking through this post reminds me of my previous
roommate! He constantly kept talking about this. I’ll send this post to
him. Fairly certain he’s going to have a good read. I appreciate you for sharing!
Mình thấy web này đáng tin cậy và uy tín.
https://uspharmaindex.com/# US Pharma Index
https://uspharmaindex.shop/# online pharmacy bc
https://ivermectinaccessusa.shop/# Ivermectin Access USA
stromectol 15 mg stromectol tablets buy online Ivermectin Access USA