Hamenyekanye ibisabwa umuntu ushaka gutwitira abandi

Ingingo yo gutwitira undi iri mu nzira zo kwemerwa mu mategeko y’u Rwanda, yakiranywe yombi n’Abaturarwanda b’ingeri zose. Bavuga ko bizafasha ababuze urubyaro mu buryo busanzwe bakabasha gusiga imbuto ku Isi.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu 2020 kugera mu 2024, hagaragaye abantu 5925 bakeneye kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko bidashoboka ko babyara mu buryo busanzwe.
Gutwitira undi bikorwa mu bihugu byinshi byo mu Burayi, Aziya na Amerika. Nko mu Buhinde usaba gutwitirwa agomba kuba ari umuryango washyingiranywe byemewe n’amategeko, na ho utwitira undi agasabwa kugira hagati y’imyaka 25 na 35, kandi akabikora inshuro imwe gusa mu buzima bwe bwose.
Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda ubwo ryigwagaho hari abibwiraga ko bazabiboneramo akazi ko gutwitira abandi ariko ryateganyije ko bigomba gukorwa nta kiguzi, uretse kwishyura ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi zihabwa utwite kugeza abyaye.
Riteganya ko uwemerewe gutwitira undi n’utwitirwa bazagirana amasezerano, ibiyakubiyemo bikazagenwa n’iteka rya Minisitiri w’Ubuzima.
Utwitira undi agomba kuba afite nibura imyaka 21
Itegeko ryatowe ku wa 4 Kanama 2025 rivuga ko “gutwitira undi ” bivuga uburyo bwo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga, aho uwemerewe gutwitirwa agirana amasezerano n’uwemerewe gutwitira undi akamuha umwana akimara kuvuka.
Abemerewe iyi serivisi ni “abashyingiranywe, bafite ikibazo cyo kutororoka mu buryo busanzwe bazagirana amasezerano n’uwemerewe gutwitira undi, cyangwa undi muntu ubishaka ariko bihamijwe na muganga ko adashobora kororoka mu buryo busanzwe.”
Uwemerewe gutwitira undi asabwa kuba kuba afite nibura imyaka 21 ariko atarengeje imyaka 40 y’amavuko, kuba yarabashije gutwita kugeza abyaye nta kibazo, ndetse isuzumwa yakorewe n’ukora umwuga wo kuvura rigaragaza ko afite ubuzima bwiza.
Uwemerewe gutwitirwa asabwa iki?
Mu bihugu nka Ukraine, Georgia, Amerika n’ahandi usanga gutwitira undi bikorwa nk’ubucuruzi ku buryo uwiyemeje gutwitira abandi aba ashobora kwishyurwa hagati y’ibihumbi 55$ n’ibihumbi 100$ bitewe n’aho ari, uburambe n’ibindi byinshi.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zisobanura ko uwiyemeza gutwitira umuntu ari igikorwa cy’urukundo aba umukorera, adasabwa gutanga ikiguzi icyo ari cyo cyose.
Gusa itegeko risaba umuryango wemerewe gutwitirwa “kwishakira umutwitira”.
Uwemerewe gutwitirwa kandi ategekwa kwishyura ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi kijyanye no gutwitirwa kugeza ku byumweru bitandatu nyuma yo kubyara, no kwishyura ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi ku ngaruka zishobora kuba ku wemeye kumutwitira byemejwe n’ukora umwuga wo kuvura.
Uyu kandi asabwa kubahiriza amasezerano yagiranye n’uwemeye kumutwitira kandi akemera “ikizava mu gutwita”.
Iyi ngingo igaragaza ko mu gihe umwana avutse afite ubumuga, inda ivuyemo cyangwa avutse afite igitsina runaka uwatwitiwe agomba kubyakira gutyo.
Inshingano z’uwemerewe gutwitira undi
Mu buzima busanzwe umubyeyi utwite aba asabwa kwita ku buzima bwe n’ubw’umwana atwite kugira ngo azavuke afite ubuzima bwiza.
Itegeko ryamaze gutorwa riteganya ko uwemerewe gutwitira undi afite inshingano zo gutwita no gukurikiza inama na serivisi z’ubuvuzi ahabwa n’ukora umwuga wo kuvura.
Asabwa kandi kwirinda ibikorwa n’imyitwarire bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite, no kumenyesha mu buryo buhoraho usaba gutwitirwa amakuru ku buzima bwe cyangwa ubw’umwana atwite.
Uyu kandi asabwa guha usaba gutwitirwa umwana akimara kumubyara no kubahiriza amasezerano yagiranye n’usaba gutwitirwa.
Kirazira guhitamo igitsina cy’umwana bagiye kugutwitira
Itegeko riteganya ko serivisi z’ubuvuzi zifasha kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga zibujijwe mu guhindura utunyangingo tw’umuntu.
Mu bindi bibujijwe ni “uguhitamo igitsina cy’umwana uzavuka.”
Intanga cyangwa urusoro byatanzwe n’umuntu umwe kandi ntibyemerewe guhabwa abantu bemerewe kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga barenze umwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, aherutse kubwira Abadepite ko impamvu zituma abantu babura urubyaro zirimo 30% zikomoka ku bagabo, na 30% zikomoka ku bagore. Izikomoka kuri bombi zingana na 30% mu gihe 10% ziba ari izindi mpamvu zitamenyekanye.
Igihe.com