Kera kabaye ikirego cya Ingabire Victoire kigiye kwakirwa

Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza agaragaza ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha inyuranye n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga cyakirwa kikazasuzumwa.
“Umunyapolitiki” Ingabire Victoire Umuhoza, yatanze ikirego agaragaza ko ingingo 106 yerekeye imiburanirishirize y’imanza nshinjabyaha itandukanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga mu ngingo zirimo iya 29 agace ka b, 61 n’izindi, asaba ko yakurwaho.
Iyo ngingo igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza.
Ikomeza yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu rubanza, rugasanga nta bimenyetso bituma bakekwaho icyaha, rufata icyemezo cyo gukomeza iburanisha batongeye guhamagarwa.
Iyo rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha.
Ingabire yatanze icyo kirego bishingiye ku rubanza Ubushinjacyaha buregamo Sibomana Sylvain na bagenzi be mu Rukiko Rukuru, aho Umucamanza yamuhamagayemo agatanga ibisobanuro byaje no gutuma rutegeka Ubushinjacyaha kumukoraho iperereza ryatumye afungwa.
Urukiko rw’Ikirenga rwabanje kwemeza ingingo y’uko Ingabire Victoire Umuhoza afite inyungu zo kurega kuko ibiteganywa n’ingingo ya 106 byamugizeho ingaruka ku giti cye kandi bikaba byazigira no ku muntu uwo ari wese.
Uhagarariye Intumwa Nkuru ya Leta yagaragaje ko uru rubanza rutasuzumwa kuko hari urundi rubanza rw’uwitwa Mutebwa Alphred rwasuzumye ku ngingo isa n’iyo yari iya 121 kandi ko yaje no guhindurwa biturutse kuri rwo.
Yavuze ko hari ubwo Ubushinjacyaha bushobora kubura ibimenyetso kubera uri kurikorwaho yahishiriwe ariko bikagaragara mu rukiko.
Uyu munyamategeko ko nubwo Umucamanza ategeka Ubushinjacyaha gukora iperereza ariko atagena ibiva mu iperereza kandi ko iyo bigaragaye ko nta bimenyetso bigize ibyaha urubanza rukomeza.
Abahagarariye intumwa ya Leta bagaragaje ko hari ihame rya Res Judicata risobanura ko urubanza rwamaze kurangira neza kandi bikozwe n’urukiko rubifitiye ububasha, rutongera kuburanishwa ku nshuro ya kabiri hagati y’abantu bamwe ku kibazo kimwe.
Ingabire Victoire yerekanye ko kuba itegeko ritegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza bigaragaza ko nibivamo biba byamaze gufatwaho icyemezo.
Yavuze ko nubwo Urukiko rwari rwarafashe icyemezo mu rubanza rwa Mutebwa ariko uburyo bushya ingingo yanditswemo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Urukiko rwavuze ko hakurikijwe ibitekerezo by’abahanga mu Bufaransa barimo n’abarimu muri Kaminuza bigisha amategeko, bavuga ko ihame rya Res Judicata, iyo haregwa ingingo harebwa igitekerezo gikubiye mu itegeko riregerwa.
Rwagaragaje ko iryo hame ridakuraho ko rwagira ibyo rugorora cyangwa ruhindura.
Rushingiye kuri ibyo bitekerezo kandi rwavuze ko ihame rya Res Judicata ritubahirizwa ku itegeko ryanditswe bushya, bivuze ko ryongera kuregerwa, nk’uko byakozwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Buhinde.
Ibyo kandi ngo bikorwa hagamijwe kumenya niba umushingamategeko yarubahirije icyemezo cy’urukiko ku ngingo yari yararegewe mu kuvugurura itegeko.
Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko ubwo itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ryavugururwaga, hitawe ku cyemezo cy’Urukiko ariko iyo ngingo igumana igitekerezo cy’uko Urukiko rushobora gutumira abantu mu rukiko nubwo ryahinduye uburyo bikorwamo.
Urukiko rusanga hari ibintu byahindutse muri iryo tegeko, rikaba ryarashyizemo ibitekerezo bishya ari na byo biregerwa mu rubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza.
Urukiko rw’Ikirenga rusanga ikirego cyatanzwe na Ingabire Umuhoza Victoire gikwiye kwakirwa kugira ngo gisuzumwe.
Rwategetse ko iburanisha rizasubukurwa ku wa 4 Werurwe 2026.
Ibi bisobanuye ko urubanza rwa bamwe mu bahoze ari abarwanashyaka ba DALFA Umurinzi barangajwe imbere na Sibomana Sylvain mu Rukiko Rukuru, ruzakomeza nyuma y’uko uru rwa Ingabire Victoire rufashweho icyemezo n’Urukiko rw’Ikirenga.
Igihe



