RDC: Impungenge z’ibizakurikira itangazwa ry’uwatsinze amatora

Komisyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikomeje kugenda imurika ibyavuye mu matora igendeye ku bice bitandukanye, Félix Antoine Tshisekedi akaba akomeje kugaragaza gutsinda bidasubirwaho.
Intsinzi ya Tshisekedi iravugwaho ibitandukanye kuko bamwe mu bo bari bahanganye mu matora, bavuga ko yabayemo ubujura bukabije bitewe no gutegurwa nabi, bakabishingira ko hari imashini zitora zabonetse mu ngo z’abantu, aho abaturage batoreshejwe ku ngufu, ahandi abaturage ntibemererwe gutora nk’uko hari abataribonye ku malisiti y’itora.
Tariki ya 27 bamwe mu biyamamarije ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, batangaje ko haba imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora.
Martin Fayulu yagize ati “Tugomba kwamagarana ibyavuye mu matora yabaye tariki 20 Ukuboza, mube benshi, urugendo rutangirira Boulevard Triomphal mu mujyi wa Kinshasa rugasorezwa ku biro bya Komisiyo y’amatora (CENI).
Mu majwi amaze kubarurwa agera kuri miliyoni 4 y’abagomba gutora babarirwa muri miliyoni 44, Félix Tshisekedi ni we uri imbere mu Ntara 21 muri 26 zigize RDC, naho Moise Katumbi aza imbere mu Ntara 4 mu gihe Fayulu aza imbere mu Ntara imwe.
Olivier Kamitatu usanzwe ari umuvugizi wa Katumbi Moise, akaba asaba ko ibyavuye mu matora biseswa kuko atanyuze mu mucyo, akavuga ko gutanga ibirego mu nkiko ntacyo bizabafasha kuko abakora mu nkiko ari abantu ba Félix Tshisekedi.
Agira ati “Kujya mu nkiko ntacyo bimaze kuko byose byamaze gutegurwa, uwakoresheje amatora ni umuntu wa Félix Tshisekedi, yayangije abizi ko tuzajya kuregera inkiko kandi na zo ziyoborwa n’umuntu wa Félix Tshisekedi. Igishoboka ni ugusesa ibyavuye mu matora hagategurwa amatora aciye mu mucyo. »
Komisiyo y’amatora yatangiye gutangaza ibyavuye mu matora, ivuga ko muri Teritwari 145 izashoboye gukorerwamo amatora ari 142 havuyemo Rutshuru, Masisi na Kwamouth ziri mu bibazo by’umutekano mukeya.
Amatora yabaye mu mijyi 33 ibarizwa muri RDC hamwe n’ibihugu 5, Afrique du Sud, Belgique, Canada, Etats-Unis, France bisanzwe bituyemo Abanyekongo benshi.
Ikibazo cy’umutekano mucye gishobora gukurikira kugaragaza ibyavuye mu matora, ibi bikaba byaratumye mu kizwi nka Katanga hoherezwa abasirikare benshi bagomba guhangana n’imyigaragambyo y’abashyigikiye Moise Katumbi.
Muri Kivu y’Amajyaruguru mu bice biyobowe na M23, nubwo hari hatanzwe agahenge k’ibyumweru bibiri bigomba kurangira mu mpera z’umwaka wa 2023, imirwano irakomeje muri Teritwari ya Masisi hafi y’umujyi wa Sake, aho imirwano iri ku bilometero 7 mu burengerazuba bw’umujyi wa Sake, bikaba 27 uvuye mu mujyi wa Goma.
Imirwano irakomeje muri Masisi mu bice byegera agace gakize ku mabuye agaciro ka Rubaya, aho imirwano irimo kubera ku bilometero 6 mu burasirazuba bwa Rubaya.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amashyaka ya Politiki yiyise Alliance du Fleuve Congo, bukaba bwaratangaje ko budafata Félix Tshisekedi nk’umukuru w’igihugu, kubera uburiganya bwabaye mu bikorwa by’amatora.
Benshi bakomeje gucungira hafi umutekano wa RDC, kubera ibibazo bishoboka kuvuga bitewe n’abatazemera n’ibizava mu matora, ariko hari n’ababona gutsinda amatora kwa Perezida Félix Tshisekedi bishobora gukurura umwuka mubi mu gihugu, bamushinja kuba ibyo yemerera abaturage ntacyo akora, bikaba bijyana no kutavuga rumwe na bamwe mu bo bakoranye harimo Gen John Numbi, Corneille Naanga wahoze akuriye komisiyo y’amatora hamwe n’abandi bamushinja kuba asubiza inyuma igihugu, no kuba atabasha kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
KT




canadian pharmacies that deliver to the us https://muscpharm.com/# MuscPharm
What i do not understood is actually how you’re not actually much more well-liked than you might be now. You’re very intelligent. You realize therefore significantly relating to this subject, made me personally consider it from a lot of varied angles. Its like men and women aren’t fascinated unless it is one thing to accomplish with Lady gaga! Your own stuffs outstanding. Always maintain it up!
Viagra Newark: ViagraNewark – ViagraNewark
Viagra Newark ViagraNewark ViagraNewark
https://edpillsafib.xyz/# where can i get ed pills
mexican online mail order pharmacy: CorPharmacy – Cor Pharmacy
One thing I’d like to touch upon is that weightloss program fast may be accomplished by the appropriate diet and exercise. Your size not merely affects the look, but also the general quality of life. Self-esteem, major depression, health risks, and also physical abilities are disturbed in excess weight. It is possible to do everything right but still gain. Should this happen, a problem may be the root cause. While an excessive amount food and never enough workout are usually the culprit, common medical ailments and key prescriptions can certainly greatly increase size. Thx for your post in this article.
EdPillsAfib: Ed Pills Afib – buy ed meds online