Andi MakuruUbutabera

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yahamije umusaruro w’ubuhuza mu gutanga ubutabera

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yavuze ko kuva ubuhuza bwatangira gukoreshwa, hamaze gukemurwa imanza 20.000, asaba Abanyarwanda ko badakwiye kumva ubuhuza mu nkiko nk’ikintu gishya.

Yabigarutseho mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 8 Ukuboza 2025, ho yanatangirije ku mugaragaro icyumweru cy’Ubutabera kizageza kuwa 19 ukuboza 2025.

Yavuze ko ubuhuza mbere y’umwaduko w’abazungu ari bwo buryo Abanyarwanda bari bafite bwo gukemura ibibazo no guhana abakosheje.

Ati “Abanyarwanda ubwabo bari bafite uko bahana ibyaha, batahura ukuri, uko biyunga bagakemura ibibazo byabo kandi umubano hagati y’imiryango n’abayigize ugakomeza. Iyo tubivuga nk’Abanyarwanda ntibakajye bumva ko ari ikintu cy’inzaduka, ni yo kamere yacu, ni wo muco wacu. Ni bwo buryo bworoshye, bujyanye n’imyemerere yacu n’imibereho yacu.”

Yerekanye ko kuva ubuhuza bwatangira gukoreshwa bwatanze umusanzu ukomeye aho imanza zirenga ibihumbi 20 zarangijwe hisunzwe ubuhuza n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.

Yerekanye ko nubwo bimeze bityo ariko hari gahunda yo gukomeza kwigisha Abaturarwanda kugira ngo bahindure imyumvire kuko usanga benshi batumva ko uwakoze icyaha yahanwe mu gihe habayeho ubuhuza.

Ati “Murabizi ko guhindura imyumvire y’abantu bisaba igihe. Abanyarwanda twamenyereye umuco wo kuvuga ngo ngutsinde, utsindwe, hakabaho n’ababurana ishema bakagera mu rw’ikirenga kandi bazi ko bari kuburana urwa ndanze.”

Yakomeje ati “Kugira ngo abantu bumve ubuhuza ni uko bemera guhinduka, bemera kumva ko hari ubundi buryo bwabafasha gukemura ibibazo kandi bwihuse, butabahenze, butabatwaye igihe kandi budakuruye n’inzangano muri bo.”

Mukantaganzwa yashimangiye ko kugira ngo ubuhuza butange umusaruro mu nkiko bisaba ko bigirwamo uruhare n’inzego zose.

Nubwo bimeze bityo ariko yavuze ko mu manza z’abashakanye basaba gatanya, ubuhuza usanga butaratanga umusaruro na cyane ko biba bishingiye ku kutumvikana gushobora guteza n’ibindi byago.

Yakomeje ashimangira ko ubucamanza buhenda kandi bukenesha ahubwo Abanyarwanda bari bakwiye kumva ko bakemura ibibazo batisunze inkiko.

Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Clotilde Mukamurera, yavuze ko no mu manza z’abacuruzi ubuhuza buri gutanga umusaruro kuko umwaka ushize w’ubucamanza harangijwe izigera kuri 320 bwifashishijwe.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza ya 2024/2025 imanza zifite agaciro ka miliyari 7,8 Frw zarangijwe hisunzwe ubuhuza kandi bigaragara ko ari inzira y’ubutabera bunoze kandi bwihuse, ifite inyungu nyinshi ku bafitanye ibibazo; aho bagira uruhare runini mu kubishakira igisubizo kirambye, kugarura umubano mwiza hagati yabo no gukomeza kwiteza imbere badakomeje gusiragira mu nkiko.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col Pacifique Kayigamba Kabanda, yavuze ko inzego z’Ubushinjacyaha Bukuru na zo zishyigikiye inzira y’ubuhuza.

Yavuze ko kuva umwaka wa 2025 watangira RIB imaze gukemura dosiye 2800 hisunzwe ubuhuza.

Madame Domitille Mukantaganzwa, Perezida w’urukiko rw’Ikirenga

Ahabona

Inkuru bijyanye

Back to top button