Andi Makuru

Canada: Minisitiri w’Intebe n’umugore we batandukanye mu mategeko

Nyuma yo kugirana ibiganiro bigoye cyane, Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau n’umugore we Sophie bahanye gatanya nyuma y’imyaka y’imyaka 18 babana.

Bombi bahamije ko bazaguma ari umuryango wa hafi uragwa n’urukundo rwimbitse no kubahana” nk’uko byemejwe n’ibiro bya Justin Trudeau.

Itangazo rivuga ko n’ubwo aba bombi bashyize umukono ku masezerano yo gutandukana, bazakomeza kugaragara bari kumwe mu ruhame.

Rigira riti Bakoze kuburyo ingamba zose zo mu rwego rw’amategeko no mu myitwarire iboneye zijyanye n’icyemezo cyo gutandukana zifatwa, kandi bazakomeza kubikora gutyo mu gihe kiri imbere”.

Trudeau na Sophie mu Cyumweru gitaha byitezwe ko bazaba bari mu biruhuko nk’umuryango.

Bombi basabye ko batakwinjirirwa mu buzima bwite ku bw’”imibereho myiza” y’abana babo, Xavier, w’imyaka 15, Ella-Grace w’imyaka 14, na Hadrien w’imyaka icyenda.

Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau na Sophie bari barashakanye mu mwaka wa 2015 bakaba bafitanye abana batatu.

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 4

  1. 496366 148338Oh my goodness! an incredible post dude. Thanks a ton However We are experiencing problem with ur rss . Dont know why Cannot enroll in it. Can there be any person locating identical rss dilemma? Anyone who knows kindly respond. Thnkx 629954

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button