Andi Makuru

INGABO N’ABAPOLISI 1000 B’U RWANDA MURI MOZAMBIQUE, MENYA BYINSHI KU BUTUMWA BWO KUBUNGABUNGA AMAORO BARIMO

Kuva kuwa 9 Nyakanga, Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda 1000 batangiye kwerekeza muri Mozambique, ndetse ubu tuvugana bamaze kugera mu birindiro byabo, aho bari kwitegura guhangana n’umutwe w’iterabwoba wiyita Al Shabab uvuga ko ushamikiye kuri Al Shabab isanzwe izwi muri Somalia cyo kimwe na ISIS yayogoje ibintu muri Iraq.

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda kimwe n’izindi z’Umuryango w’Ibihugu biri muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, bari bwinjire mu rugamba rutoroshye n’uyu mutwe w’iterabwoba umaze amezi ane warafashe bugwate Umujyi wa Mocimboa da Praia.

Uyu mutwe kandi wari unaherutse kwica bunyamaswa abaturage 12 mu Mujyi wa Palma, yose iri mu Ntara ya Cabo Delgado imaze imyaka itanu ari isibaniro ry’imirwano itoroshye hagati y’uyu mutwe n’ingabo za Leta, imirwano yahitanye abarenga 3 000, abandi barenga ibihumbi 800 bava mu byabo.

Ibi byose ni byo byatumye muri Mata uyu mwaka, Perezida Filipe Nyusi agirira uruzindiko mu Rwanda abonana na Perezida Kagame baganira kuri iki kibazo.

Mu 2018, u Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo iz’umutekano, ndetse u Rwanda rwasinye amasezerano ya Kigali mu 2015, agamije kurinda umutekano w’abaturage mu bice byose birimo intambara n’amakimbirane.

Habanje itsinda ry’abasirikare 35

Amakuru avuga ko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Nyusi i Kigali, u Rwanda rwohereje abasirikare 35 bakuru muri Mozambique, ari nabo bakoze inyigo yerekana imiterere y’ikibazo cy’umutekano mucye gihari ndetse n’uruhare Ingabo z’u Rwanda zishobora kugira mu kugikemura.

Nyuma y’aya makuru, binajyanye n’amasezerano y’imikoranire ari hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kohereza ingabo muri Mozambique.

Ikiguzi gikenewe muri ibi bikorwa kizatangwa na nde?
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ni uko u Rwanda ruzishyura ikiguzi cyose cy’ibizakenerwa n’ingabo zarwo muri Mozambique nubwo rutazi igihe izamara.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yamaze impungenge abafite ikibazo ku kiguzi kizakenerwa muri iyi ntambara, avuga ko ari ngombwa ko ikibazo cy’iterabwoba kiri muri Mozambique gifatiranwa hakiri kare kuko ikiguzi cy’umutekano mucye ari cyo kinini kurusha icy’intambara yo kuwuhosha.

Ati “Intambara zirahenda, ariko umutekano mucye uhenda kurushaho, twizera ko
gucyemura kiriya kibazo cyo muri Mozambique kikiri mu mizi yacyo, bizakemura ibibazo by’umutekano mucye byashoboraga kuzagikomokaho bigakwira mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo yose. Mbere yo kureba ku giciro kizakoreshwa mu kubungabunga umutekano, banza urebe ku gihombo giterwa n’umutekano mucye.

Col Rwivanga kandi yasobanuye ko igihe iyi ntambara izamara kitaramenyekana.

Ati “Uru rugamba ruzagenwa n’uko ibintu bizagenda, ntabwo rufite igihe ruzarangirira ubwarwo. Inshingano dufite zirazwi neza, nituzigeraho tuzataha.”

Afurika itangiye kwishakira ibisubizo

Impuguke muri Politiki Mpuzamahanga, Dr Ismaël Buchana, yavuze ko Afurika ikwiye gucuka igatangira kwishakira ibisubizo ku bibazo biyikomereye, birimo iby’umutekano bimaze imyaka irenga 60 biyogoza uyu Mugabane.

Mu kiganiro Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa aherutse gutanga kigaruka ku cyemezo giherutse gufatwa n’igihugu cye cyo kugabanya ingabo mu gace ka Sahel, yavuze ko atari umuhamagaro w’u Bufaransa kurindira umutekano mu ibihugu bya Afurika, ingingo Dr. Buchana asanga ikwiye kubera isomo Abanyafurika.

Ati “Igihe kirageze Afurika igatangira kwiga kwikemurira ibibazo ifite mu nzego zose itibagiwe umutekano, kuko ntabwo ibindi bihugu ari byo bifite inshingano yo kurinda Afurika. Dukwiye kumva ko niba dushaka iterambere, dukwiye no kurikorera tukubaka inzego z’umutekano zizatuma turigeraho.”

Iyi mpuguke yavuze ko “Afurika ifite ubushobozi bwo kwirindira umutekano, ariko bizasaba ubufatanye n’ibindi bihugu kuko akenshi usanga ibibazo by’umutekano ari ndengamupaka, ari nayo mpamvu Afurika yari yashyizeho gahunda yo gufatanyiriza hamwe mu kurangiza intambara kuri uyu Mugabane mu mwaka ushize (silencing the guns), nubwo bitagezweho neza, ariko ubona ko hari intambwe ikomeye yatewe mu kugabanya amakimbirane.”

Ubushakashatsi bw’Ikigo cya Global Terrorism Index, gikurikirana ibikorwa by’iterabwoba ku rwego rw’Isi, cyatangaje ko imitwe y’iterabwoba iri kwimurira ibirindiro byayo muri Afurika bitewe n’ikibazo cy’uko usanzwe ufite umutekano mucye kandi ukaba ukungahaye ku mutungo kamere watunga iyo mitwe.

Mu 2019, ubwicanyi bwakozwe na ISIS muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bwiyongereye ku kigero cya 67% ugereranyije n’umwaka wari wabanje, ndetse 41% by’ubwicanyi bw’uyu mutwe mu 2019 bwarabereye muri Afurika.

Ibihugu birindwi mu 10 byakorewemo ibikorwa by’iterabwoba byinshi bya ISIS biri muri Afurika, ari byo Burkina Faso, Mozambique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mali, Niger, Cameroon na Ethiopia, byiyongera ku bindi bisanganywe amakimbirane birimo Somalia, Sudan y’Epfo, Centrafrique, Tchad n’ibindi.

Ku rundi ruhande, 20% by’intwaro nto zicuruzwa ku Isi zicuruzwa ku Mugabane wa Afurika, zifite agaciro ka miliyari 1$, mu gihe uruhare rwa Afurika mu bucuruzi busanzwe bw’Isi rungana na 2% gusa.

Dr. Buchana yavuze ko ibikorwa byo kugarura amahoro u Rwanda ruri gukora muri Centrafrique na Mozambique ari urugero rwiza rwereka n’ibindi bihugu bya Afurika ko bishobora gukoresha ubushobozi bifite mu gucyemura ibibazo byugarije uyu Mugabane.

Yagize ati “Ntabwo wavuga ko u Rwanda ari cyo gihugu gikomeye muri Afurika mu buryo bw’igisirikare cyangwa ubukungu, ariko kuba ruri gufata iya mbere mu gucyemura ibibazo byugarije Afurika, ni urugero rwiza ruri gutanga no ku bindi bihugu.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga, nawe yashimangiye ko iki gikorwa cy’u Rwanda cyerekana ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.

Ati “Iyi misiyo irimo amasomo menshi, cyane cyane iryo kwigira nk’Abanyafurika. Ibi birerekana ko nk’Abanyafurika dufite ubushobozi bwo gushaka ibisubizo ku bibazo bya Afurika, urabona ko iki gisubizo ku kibazo cy’umutekano mucye muri Mozambique kiri gucyemurwa natwe Abanyafurika, iki ni ikintu cyiza. Twagakoreshe uru rugero mu kwerekana ibyo dushobora kugeraho no mu zindi nzego z’ubuzima, dukeneye gufashanya nk’Abanyafurika mu gucyemura ibibazo byacu.”

Ku rwego rw’Isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu kugira umubare munini w’abarinda umutekano, barimo abasirikare n’abapolisi, bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura umutekano hirya no hino ku Isi, aho rufite abacunga umutekano bagera kuri 6.322.
21-pictures_eb9b-7fa10.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button