Andi Makuru

DRC yateye intambwe mu kwemerera M23 kuguma kubutaka bwayo niyemera kurambika imbunda

Mu nama y’Ibiganira byari bigamije kuvugutira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC yabereye i Luanda muri Angola itumijweho na Juao Lorenco prezida wa Angola akaba n’Umuhuza muri ibi bibazo, abakuru b’ibihugu barimo Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Felix Tchisekedi wa DRC, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta ndetse na Uhuru Kenyatta umuhuza wihariye muri iki kibazo bafashe imyanzuro ikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuwa 23 Ugushyingo 2022.

Ingingo ya M23 yikijweho by’umwihariko muri iyi nama. Mbere na mbere, RDC yari yarinangiye ivuga ko uyu mutwe ukwiriye gushyira intwaro hasi, ugasubira aho waturutse. Ni ukuvuga mu nkambi muri Uganda.

Uretse ibyo, mu bihe bitandukanye RDC yavugaga ko yatewe n’u Rwanda runyuze muri M23, ku buryo ari abanyamahanga bagomba gusubira iwabo.

Mbere y’inama, Tshisekedi yaganiriye na Perezida wa Angola, amwumvisha ko uruhande RDC yafashe rutaboneye, ko mu bigaragara M23 ari Abanye-Congo ko bidakwiriye ko bahagarika imirwano ngo nibarangiza birukanwe no mu gihugu.

Byaje kurangira mu nama, RDC yemeye ko mu gihe M23 yahagarika imirwano, yaguma ku butaka bwayo.

Ni intambwe idasanzwe yatewe ku nshuro ya mbere kuko ubundi RDC yumvikanishaga ko uyu mutwe ari Abanyarwanda, bityo ko bakwiriye gusubira mu Rwanda ukirengagiza ko ari Abanye-Congo.

Ni aho havuye ko M23 yahawe itariki ya 25 Ugushyingo Saa kumi n’Ebyiri nk’igihe cyo kuba yahagaritse imirwano.

Itangazo ry’imyanzuro y’inama rivuga ko mu gihe M23 yaba ihagaritse imirwano, igomba kuva mu bice yafashe igasubira mu birindiro yari irimo mbere.

M23 yemerewe kuguma muri RDC mu nkengero za Sabyinyo, mu bice bitarenga ahazwi nka Bigega, Bugusa, Nyabikona, Mbuzi, Rutsiro na Nkokwe. Abakuru b’ibihugu bemeje ko aho M23 irava ari Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigomba kuzahita zitangira kuhagenzura.

By’umwihariko Kenya imaze kohereza muri Kenya abasirikare barenga ibihumbi bibiri ni yo yahawe inshingano zo kugenzura umutekano mu bice bya Bunagana, Rutshuru na Kiwanja mu gihe M23 yaba imaze kuhava.

Ikibazo gikomeje kwibazwa, ni uburyo aho hantu hanini, hazabasha kugenzurwa n’ingabo nke kuri urwo rwego.

Ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo umunsi M23 yari yahereweho nyirantarengwa yo kuba yahagaritse imirwano, warageze isohora itangazo rivuga ko wemeye gushyira mu bikorwa ibyo wasabye, ariko nawo utanga ibigomba gukurikizwa.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa, yagize ati “ Nanone, M23 yemeye guhagarika imirwano nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu, ariko irasaba Guverinoma ya RDC kubahiriza ako gahenge, bitabaye ibyo, M23 ifite uburenganzira bwuzuye bwo kwirwanaho no kurinda abasivili ibikorwa byose byarenga kuri uko guhagarika imirwano kwemeranyijweho.”

Uretse kwemera ibiganiro, M23 yatangaje ko “isaba” inama n’umuhuza mu biganiro (médiateur) byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC, Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, n’umufasha mu biganiro bihuza Abanye-Congo (facilitateur), Uhuru Kenyatta.

FDLR yasabwe gushyira intwaro hasi igataha

U Rwanda rufata umutwe wa FDLR nk’izingiro ry’ibibazo byose biboneka mu Burasirazuba bwa Congo cyane ko ariwo wabibye ingengabitekerezo y’amacakubiri iharangwa muri ibi bihe.

Ni mu gihe kandi unakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bya hato na hato, aho muri uyu mwaka warashe ku butaka bw’u Rwanda ubugira gatatu ukangiza ibikorwa by’abaturage.

Inama ya Luanda yanzuye ko uyu mutwe ugomba kuba washyize intwaro hasi bitarenze ku itariki 30 Ugushyingo, bivuze ko ku wa 1 Ukuboza, abarwanyi bawo bakwiriye kuba batangiye gutahuka mu Rwanda.

Gutaha kwabo si bishya kuko u Rwanda rusanzwe rwakira abatashye, abakoze ibyaha bitandukanye bakabiryozwa, abandi bagasubiza mu buzima busanzwe.

Usibye FDLR-FOCA, indi mitwe irebwa n’uyu mwanzuro irimo RED Tabara na ADF.

Igikomeje kwibazwa ni niba iyi myanzuro izashyirwa mu bikorwa cyane ko nk’amatariki yashyizweho yo kuba iyi mitwe yashyize intwaro hasi, bigoye kugira ngo yubahirizwe nk’uko abasesenguzi benshi babigarukaho.

Source Igihe

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button