Ubutabera

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga n’Urwego rw’Umuvunyi basinyanye amasezerano y’Imikoranire mu Kurwanya Ruswa n’akarengane no kurangiza Imanza

Hashingiwe ku bwuzuzanye bugaragara mu nshingano z’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga PBA n’iz’Urwego rw’Umuvunyi, hashingiwe kandi ku kuba imikoranire ya hafi y’inzego zombi ari ngombwa kugira ngo izo nshingano zubahirizwe neza ku nyungu z’ubutabera kuri bose, no kuba imikoranire myiza y’inzego zombi ifite akamaro kanini mu kwimakaza ubutabera ishingiye ku gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inkiko n’izindi nyandikompesha no gushimangira uburenganzira bwa muntu nk’uko biri mu cyerekezo cya politiki y’igihugu;
Kuri uyu wa kane wa 24 Nzeri 2020, Urwego rw’Umuvunyi n’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga basinyanye amasezerano y’imikoranire (MOU) agamije gushyiraho no kunoza imikoranire mu bijyanye no kurangiza imanza n’izindi nyandikompesha by’Urwego rw’Umuvunyi.
Aya masezerano kandi aribanda ku bufatanye mu kurwanya no gukumira ruswa n’akarengane mu nzego z’ubutabera bihereye ku rwego rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga.

Umuvunyi mukuru bwana Anastase MUREKEZI yashimangiye ko uruhare rw’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rukenewe cyane mu guhesha ubutabera bwuzuye abafite ibyo batsindiye mu nkiko kandi bigakorwa hirindwa kandi hakumirwa cyane ruswa y’ubwoko bwose n’akarengane.

Aya masezerano yashyizweho umukono none, aje gushimangira no kunoza umurongo w’imikoranire yari isanzweho hagati y’inzego zombi zisanzwe zibarizwa mu rwego rugari rw’Ubutabera, akaba nta gihe kizwi afite agomba kuzarangiriraho.

anastase_murekezi_asinya.jpg
umuvunyi_na_president.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button