Andi Makuru

Harashwe igisambo cya 3 cy’insinga z’amashyarazi, i Huye.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri  rishyira ku wa Gatatu  tariki 11 Ukwakira 2023,mu Murenge wa Ruhashya ,Akagari ka Muhororo,Umudugudu w’Agasharu , AKarere ka Huye, Polisi yarashe uwitwa Nzarubara Emmanuel wari ukurikiranweho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ,SP Emmanuel Habiyaremye , yabwiye UMUSEKE ko  uyu muturage yarashwe ubwo yageragezaga gucika polisi.

Ati “Uwitwa Nzarubara Emmanuel, wakekwwagaho kwiba insiga z’amashanyarazi,ubwo yari agiye kwerekana izindi yibye aho yazibitse,yagerageje gutoroka,araswa n’abapolisi,yitaba Imana.”

SP Emmanuel avuga ko iki kibazo cyahagurukiwe n’inzego bityo ko ababikora bakwiye kubireka.

Ati “Ubujura bw’insiga z’amashanyarazi ni i ikibazo inzego zahagurukiye by’umwihariko Polisi kubera ko bigira ingaruka nyinshi ku baturage. Ni ibikorwaremezo baba barahawe kugira ngo bibahindurire imibereho myiza. Iyo abantu nkaba babyangiza baba bahemukira abantu, baba bahemukira igihugu kandi bikagira ingaruka.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi,IGP Namuhoranye  Felix  mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko abangiza ibikorwaremezo batazihanganirwa.

Yagize ati “Twagiye kubijyamo dusanga bari gucuruza ibyapa byo ku muhanda. Twarabwiye ngo mucire birarura. Mubabwire ko umuntu ubyuka mu gitondo, agiye kwangiza ibikorwaremezo, mumutubwirire ngo mucire birarura. Tumaze gufata benshi.’

Yakomeje ati “Bikaba bibi rero iyo ugiye kumufata agashaka gukoresha bya bikoresho. Hari umwe uvamo neza n’undi biri bururire. Ni yo mpamvu navuze ngo acire birarura.”

Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya CHUB

– Advertisement –

Uyu aje akurikira  uw’i Muhanga na Bugesera barashwe na polisi bakekwaho kwiba insiga z’amashanyarazi .

Umuseke

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

  1. One thing I’d really like to touch upon is that weightloss routine fast may be possible by the right diet and exercise. Someone’s size not simply affects the look, but also the complete quality of life. Self-esteem, major depression, health risks, and physical skills are damaged in weight gain. It is possible to just make everything right whilst still having a gain. Should this happen, a medical problem may be the offender. While an excessive amount food instead of enough workout are usually to blame, common medical conditions and widespread prescriptions can certainly greatly enhance size. Thanks a bunch for your post here.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button