Andi Makuru

Kamere ya Tshisekedi yongeye kudobya isinywa ry’amasezerano y’ubukungu: Min Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we witambitse igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu cye n’u Rwanda.

Tariki ya 1 Ukwakira 2025, intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo zigirane ibiganiro bya nyuma ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wateguwe muri Nzeri. Ku wa 3 Ukwakira zari gusinya amasezerano ariko ntibyabaye.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zari zamaze kumvikana ku masezerano y’ubufatanye mu bukungu, kandi ko zari ziteguye kuyasinyaho, ariko ko ku munota wa nyuma Perezida Tshisekedi yahaye abahagarariye igihugu cye ibwiriza ryo kutayasinya.

Ati “Bari biteguye gusinya amasezerano mu gitondo gikurikiyeho ariko ku munota wa nyuma, Perezida Tshisekedi yahaye intumwa ze ibwiriza ryo kudasinya, afite ubwoba ko abantu bo mu gihugu cye babyakira nabi.”

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko Leta ya RDC yagaragaje ko yakwemera gusinya aya masezerano mu gihe u Rwanda rwaba rwakuye “90% by’ingabo zarwo” ku butaka bwa RDC, ariko Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko icyo cyifuzo kitatangiwe mu biganiro byabereye i Washington.

Leta y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko idafite ingabo muri RDC, ahubwo ko yakajije ingamba z’ubwirinzi ku mupaka mu rwego rwo kuburizamo umugambi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abafatanyabikorwa bawo wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Ati “Rwose, ibiganiro kuri aya masezerano bishingiye gusa ku bukungu, ntibivuga ku birebana n’umutekano, bikurikiranwa n’urwego rw’umutekano ruhuriweho (JSCM).”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko kuva gahunda z’amahoro zatangira mu 2022, Perezida Tshisekedi yagiye asubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa zagombaga gufasha akarere kubona amahoro n’umutekano.

Yibukije ko tariki ya 14 Nzeri 2024, ubwo abari bahagarariye ingabo za RDC mu biganiro bya Luanda bari bamaze kwemeza gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, Perezida Tshisekedi na bwo yabujije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga gusinya.

Ati “Abaminisitiri bari biteguye kuyasinya, Perezida Tshisekedi ahita ahindura ibitekerezo, ahamagara Minisitiri we w’ububanyi n’amahanga kuri telefone mu gihe inama yabaga, amuha ibwiriza ryo kudasinya.”

Umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wibanda ku nzego zirimo ingufu, ibikorwaremezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima rusange n’ubukerarugendo.

Amerika yawuteguye, yizeraga ko nushyirwaho umukono, uzafasha u Rwanda, RDC n’ibindi bihugu byo mu karere kugira iterambere rirambye. Ubutegetsi bw’i Washington ntiburagira icyo butangaza ku gikurikiraho nyuma y’imyitwarire ya Leta ya RDC.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button