Andi Makuru

Spain: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwica no kurya nyina umubyara

Umugabo w’umunya Espagne yafunzwe ndetse akatirwa igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kwica nyina no kurya bimwe mu bice by’umubiri we.

Alberto Sánchez Gómez, w’imyaka 28, yafashwe n’inzego z’umutekano muri 2019 nyuma y’aho Police yo muri Espagne yari imaze kuvumbura ibice by’umubiri w’umuntu hafi y’inzu nyina yabagamo, bimwe bikaba byari bibitswe muri ambalage za plastique.
Uyu mugabo nyuma yo gushinjwa kwica nyina yireguye mu rukiko yemera ko yishe nyina ariko akavuga ko yamwishe kubera uburwayi bwo mu mutwe butuma umuntu atandukira akabona ibihabanye n’ibiri kuba (psychotic episode) bityo ko yishe nyina adafite ubwenge bwuzuye. Icyakora urukiko rwateye utwatsi ukwiregura kwe.

Uyu mugabo azamara imyaka 15 afunzwe kubera icyaha cyo kwica ndetse yongereho n’amezi 5 yo kuba yarashinyaguriye umurambo.

Uyu yanategetswe kandi kwishyura umuvandimwe we bari bahuje nyina €60,000 angana n’amadorali $73,000 bikangana n’amanyarwanda asaga miliyoni 69, azatangwa nk’indishyi z’akababaro n’ingurane kubera kumugira imfubyi.

Police yageze kuri uru rugo rwa nyakwigendera ruri mu burasirazuba bwa Madrid muri Gashyantare 2019 nyuma y’aho umuturanyi we yatabaje police kubera kwibaza kubuzima bwa nyakwigendera María Soledad Gómez wari ugeze mu myaka ya za 60 kubera ko yabonaga atagikoma nk’ibisanzwe.

Mu rubanza, Urukiko rwumvise ko Sánchez, wari ufite imyaka 26, yishe nyina nyuma y’intonganya bagiranye.

Uyu musore nibwo yahisemo gukata ibice by’umubiri wa nyina bimwe akajya abirya mu gihe cy’ibyumweru bibiri yamaze mu nzu ya nyina ugihe ibindi bice bimwe yabigaburiraga imbwa ye.
gomez.jpg

Source: BBC News

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button