Abiganjemo ibyamamare n’ingeri zitandukanye bakiriwe na Perezida Kagame mu birori bisoza umwaka
Ku mugoroba wo ku wa 29 Ukuboza 2025, Perezida Kagame yakiriye abantu b’ingeri zinyuranye mu birori byo kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu 2025, ashima uruhare rwa buri Munyarwanda mu gutuma igihugu gitekanye.
Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2023 warangiye neza, uwa 2024 nawo bigenda bityo igihugu gifite byinshi cyagezeho muri icyo gihe cyose. Ati “N’uyu wa 2025 twawugenje gutyo. Twawukozemo byinshi, twageze kuri byinshi, uyu mwanya ni uwo kubyishimira.”
Yavuze ko abantu aribo bakora ibintu igihugu cyagezeho, ko ashimira “Abanyarwanda ku byo bakoreye igihugu”.
Ati “Ndabashimira mwebwe muri hano n’abandi Banyarwanda batashoboye kugera hano, ndagira ngo babyumve ko turi kumwe nabo nubwo turi aha turi bake, turi kumwe nabo aho bari hose.”
Yavuze ko ibyo igihugu kigeraho bishoboka kuko hari umutekano, yongera kugaruka ku magambo yavuze mu bihe bishize ko abantu bagomba kuryama bagasinzira, avuga ko abantu ubu bakwiriye “kuryamira igihe cyabyo” bakagira n’umwanya wo gukora.
Ati “Uwo mutekano ndawushimira abaturage navuze batari hano, bari mu gihugu hose hirya no hino, uruhare bawugiramo ni runini cyane.”
Yashimiye Ingabo z’Igihugu, abasore n’inkumi, “barara ijoro n’amanywa bagatanga ubuzima bwabo kugira ngo ubwanyu bukomeze”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihugu cyifatanya n’imiryango y’abasirikare bari hirya no hino n’abagiye bagwa ku rugamba. Ati “Ndagira ngo mbabwire ko iyo miryango itari yonyine, turi kumwe nayo buri munsi”.
Yagarutse ku rubyiruko, avuga ko arirwo rwinshi mu gihugu kuko abari munsi y’imyaka 30, barenga 75%. Ati “Izo ni imbaraga nyinshi cyane. Izo mbaraga tugomba kuzigiramo umuco, ibikorwa byiza. Kugira ngo mwiyubake ari nako mwubaka u Rwanda. Ntimushobora kubaka u Rwanda mutabashije kwiyubaka. Ibyo ni byo mbasaba mukomereze aho.”
Ibirori byo gusoza umwaka byari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye yaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari bateraniye muri Kigali Convention Centre.
Igihe



