Menya ibyatumye Facebook, WhatsApp na Instagram zimara amasaha zihagaze
Imbuga nkoranyambaga Facebook, WhatsApp na Instagram zongeye gukora nyuma yuko zimaze amasaha hafi atandatu zidakora, nkuko ubuyobozi bwa Facebook bubivuga.
Iyi kompanyi yo muri Amerika yavuze ko byatewe n’ikibazo cya tekinike cy’imbere mu mikorere yayo, kitagize ingaruka gusa kuri serivisi za Facebook, ahubwo amakuru avuga ko cyanibasiye na ’emails’ z’abakozi bayo n’ibyangombwa byo kwinjira ku kazi.
Izo serivisi uko ari eshatu ni iza kompanyi Facebook. Muri icyo gihe ntizashoboraga kugerwaho kuri mudasobwa cyangwa kuri ‘apps’ zo kuri telefone zigezweho.
Sheera Frenkel, umunyamakuru ku ikoranabuhanga wa New York Times, yabwiye ikiganiro Today cya BBC ko ku ruhande rumwe impamvu byafashe igihe kirekire cyane ngo ikibazo gicyemurwe ari ukubera ko “abantu bageragezaga kumenya iki kibazo icyo ari cyo batanashoboraga kugera mu nyubako bo ubwabo” ngo bashobore gutahura aho ibintu byapfiriye.
Urubuga Downdetector, rugenzura ibyo gukora kw’imbuga zitandukanye, rwavuze ko uko ari ko kudakora kwa mbere kunini rubonye kugeza ubu, aho ku isi hose hatangajwe ibibazo miliyoni 10.6 byo kubura izo serivisi.
Ariko umubare nyawo w’abagizweho ingaruka wo ni munini cyane kurushaho: abantu barenga miliyari 3.5 bakoresha Facebook, Messenger, Instagram na WhatsApp.
Abantu benshi bisanze batandukanye n’abo mu miryango yabo n’inshuti baganirira kuri izo mbuga zitandukanye, mu gihe ubucuruzi buto bukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhura n’abakiliya bwasigaye bushobora guhura n’ihungabana mu bukungu ritunguranye.
Nkuko urubuga Fortune rw’amakuru ku bushabitsi rubivuga, hari aho byageze icyo kibazo gihombya uwashinze Facebook Mark Zuckerberg agera kuri miliyari 6 z’amadolari y’Amerika ubwo imigabane yo ku isoko yagabanukaga bikomeye.
Bwana Zuckerberg yasabye imbabazi abagizweho ingaruka n’icyo kibazo.
Izo mbuga zari zahagaze gukora ahagana saa kumi z’umugoroba ku isaha mpuzamahanga ya GMT (16:00 GMT), ni ukuvuga ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Abazikoresha bongeye gutangira gushobora kuzikoresha mu masaha ya saa yine z’ijoro (22:00 GMT), ni ukuvuga mu ma saa sita z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa kabiri, Facebook yavuze ko iyo mpinduka mu mikorere itagenze neza yagize ingaruka ku bikoresho by’imbere no muri ‘systems’ za Facebook, ibyo bikaba byatumye amagerageza yo gucyemura ikibazo agorana.
Yongeyeho ko “nta gihamya igaragaza ko amakuru y’abakoresha urubuga yahungabanyijwe n’uku guhagarara gukora”.
Guhagarara gukora kumara igihe kirekire gutyo ntigukunze kubaho. Mu 2019, ikibazo cyateje Facebook n’izindi ‘apps’ kudakora henshi ku isi mu gihe cy’amasaha arenga 14.
Kompanyi nyinshi z’ikoranabuhanga, zirimo nka Reddit na Twitter, zateye urwenya ku kibazo Facebook yari yahuye na cyo – bituma izo ‘apps’ ziyisubiza.
Nka Twitter, isa nk’iyumvikanisha ko yari yo ahanini isigaye ikurikiwe, yagize iti: “nsuhuje urebye buri muntu wese”.
Instagram, kuri Twitter, irasubiza iti: “Turagusuhuje kandi ugire umunsi wo ku wa mbere mwiza”.
Iki kibazo cyo guhagarara gukora kibaye hashize umunsi umwe hatangajwe ikiganiro n’uwahoze akora muri Facebook wahishuye inyandiko ku mikorere yayo.
Ku cyumweru, Frances Haugen yabwiye televiziyo CBS yo muri Amerika ko iyi kompanyi yashyize imbere “umusaruro kurusha umutekano”.
Kuri uyu wa kabiri, Madamu Haugen aratanga ubuhamya mu kanama ko muri sena y’Amerika, mu kiganiro cyiswe “Kurinda Abana Ku Mbuga”, kijyanye n’ubushakashatsi bw’iyi kompanyi ku ngaruka Instagram yagize ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko ruyikoresha.
source: BBC