Andi Makuru

Covid-19: Abava mu Bugande n’Ubuhinde baza mu Rwanda bategetswe kujya mu kato iminsi irindwi

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima cyatangaje ko abagenzi bavuye mu bihugu by’Ubuhinde na Uganda bagomba kujya mu kato iminsi irindwi muri hoteli zagenwe mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Iri tangazo rivuga ko abagenzi bavuye muri ibyo bihugu cyangwa babinyuzemo mu minsi irindwi ishize bagomba kujya mu kato muri hoteli enye gusa zateganyijwe ziri mu mujyi wa Kigali ku kiguzi cyabo.

Uganda, umuturanyi w’u Rwanda mu majyaruguru, izahajwe n’inkubiri ya kabiri irimo ubwoko bushya bwa Covid bwabonetse bwa mbere mu Buhinde.

Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS/WHO rivuga ko imibare y’abanduye Covid bashya muri Uganda yazamutse ku kigero cya 49% mu cyumweru gishize mu gihe mu cyabanje yari yazamutseho 131%.
Icyemezo cy’u Rwanda cyatangiye gukurikizwa kuwa kabiri, gikurikiye icyo mu cyumweru gishize cya Rwandair – kompanyi y’indege ya leta, gihagarika ingendo zo kujya muri Uganda.

Gikurikiye kandi ijambo Perezida Paul Kagame muri weekend ishize aho yagize ati: “Turagenda tubona ibimenyetso biva hakurya y’imipaka byerekana ko hari inkubiri ya gatatu y’icyorezo igenda iza, ntabwo twifuzaga ko na bo ibageragaho, ariko natwe ntabwo twifuza ko itugeraho”.

Nubwo abagenzi bateze indege bo basanzwe bagenda, hashize umwaka urenga imipaka y’ubutaka y’u Rwanda na Uganda ifunze ku migenderanire y’abantu, hemerewe gusa urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Imibare y’abashya bandura Covid 19 mu Rwanda naho ikomeje kuzamuka, yageze ku 1,627 mu minsi irindwi ishize ivuye kuri 474 mu cyumweru cyabanje.

Abantu barenga 390,000 nibo bamaze gukingirwa byuzuye Covid-19 mu Rwanda nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima.
_111336671_kigali-international-airport.jpg

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

  1. Sugar Rush 1000 Sugar Rush 1000 Videoslots is een online casino met meer dan 9.000 verschillende spellen en vergunningen in Malta en het VK. Het casino is enorm uitgebreid en ideaal voor liefhebbers van online gokkasten. Casino slots zijn als het ware de online digitale versies van de welbekende gokautomaten die we kennen in Nederland. De slots zijn een verbeterde versie van de fysieke gokkasten. Er zijn allerlei leuke features toegevoegd. Maar ook bestaan er extra winlijnen en verschillende inzet mogelijkheden. Bovendien hebben de meeste videoslots fantastische graphics die het spel een heel andere beleving geven. Mega Fire Blaze Big Circus Een gokkast kan bijvoorbeeld 243 winmanieren hebben, zoals Jungle Spirt van NetEnt. Of Caishen´s Gold van Pragmatic Play. Er zijn daarnaast nog tal van andere winmanieren, zoals de zogenoemde Megaways gokkasten waarmee je winsten kunt scoren van tienduizenden keren je inzet.
    https://mountainkidsschool.com/club-2000-gokkast-review-stakelogics-retro-hit-voor-nederlandse-spelers/
    Gefeliciteerd met je nieuwe pluimhortensia! Deze aanwinst voor je tuin geeft je met een beetje zorg vele jaren plezier. Het is echt heel eenvoudig: minimale moeite voor maximaal resultaat. Hier volgen enkele tips om je hortensia te laten floreren. Vandaag ligt het nieuwe album “REINCARNATED” van Snoop Lion in de winkel. De plaat werd in Jamaica opgenomen en geproducet door Diplo en Major Lazer. Beluister het album online via Noisey : daar vind je naast de 16 nummers ook beelden uit Snoop’s documentaire : bit.ly 110NZZT. Heatlevel : mild Sugar rush is a term often used to describe a sudden euphoria and burst of energy after consuming sugary food or drinks. Many people believe that consuming sugar can provide an immediate boost to mood and cognitive performance. FAN+ Deals: Shoppen met kortingen tot wel 50% op geselecteerde garens!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button