Ambasaderi wa RDC muri Kenya yahamagajwe nyuma y’ishingwa ry’umutwe uyirwanya

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko yahamagaje ambasaderi wayo muri Kenya ngo bagirane ibiganiro, nyuma yuko muri Kenya hashingiwe umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DR Congo Alain Tshibanda yavuze ko igihugu cye cyanahamagaje ugihagarariye mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), ufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.
Ibi bibaye nyuma yuko ku wa gatanu i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, muri hoteli Serena, Corneille Nangaa wahoze ari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo, agaragaye atangiza ihuriro rya politiki na gisirikare ryo kurwanya leta ya DR Congo, ryiswe ‘Alliance Fleuve Congo’ (AFC).
Icyakora leta ya Kenya yatangaje ko yitandukanyije n’ishingwa ry’umutwe urwanya Kinshasa.
Nangaa, umaze amezi aba mu buhungiro, yavuze ko iryo huriro, ririmo imitwe nibura icyenda yitwaje intwaro, rigamije “kongera kubaka igihugu” no “kugarura amahoro” kubera ko ubutegetsi bwabanje byabunaniye, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.
Mu gutangiza AFC, Nangaa yari ari kumwe n’abarimo Bertrand Bisimwa, umukuru wa politiki w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, usanzwe urwanya ubutegetsi bwa DR Congo.
Bitangazwa henshi – nko muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye – ko M23 ifashwa n’u Rwanda mu buryo bw’abasirikare n’ibikoresho. U Rwanda rwakomeje kubihakana.
Mbere yaho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Christophe Lutundula yari yabwiye radio Top Congo yo muri icyo gihugu ko leta ya Kenya ishobora “kwirengera ingaruka” zava ku kwemera ishingwa ry’iryo huriro.
Yagize ati: “Guverinoma yacu ifite ishingiro mu gusaba ibisobanuro guverinoma ya Kenya, by’umwihariko kuko Bwana Corneille Nangaa yarase ubufasha ndetse ashima ubufasha baba barahawe na guverinoma ya Kenya…”
Hagati aho, ambasaderi w’Amerika i Kinshasa Lucy Tamlyn yavuze ko iyo ambasade “ihangayikishijwe bikomeye” n’itangazwa ry’ishingwa rya AFC, irimo Nangaa na Michel Rukunda (unazwi nka Makanika), umukuru w’umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho.
Bombi basanzwe barafatiwe ibihano n’Amerika, nkuko bimeze no ku mutwe wa M23.
Mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga X, ambasaderi Tamlyn yavuze ko ishingwa rya AFC ari “igitutsi ku baturage ba Congo”, mu gihe bitegura amatora yo ku wa gatatu.
Yasabye “abashaka by’ukuri kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC”, “gukurikiza ibikorwa byo mu karere bigamije amahoro… nka gahunda ya Luanda na Nairobi”.
Yongeyeho ko Amerika iteganya gufatira ibihano uwo ari we wese uzabangamira demokarasi cyangwa amahoro n’umutekano bya Congo n’akarere kayikikije.
Bintou Keita, intumwa yihariye muri DR Congo y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, akaba n’umukuru w’ubutumwa bwa MONUSCO, na we yamaganye iryo huriro.
Yashishikarije AFC “kureka igikorwa icyo ari cyo cyose cy’urugomo gishobora guhungabanya umutekano” w’icyo gihugu, anasaba M23 gukurikiza gahunda ya Luanda no “gushyira intwaro hasi nta kindi ibanje gusaba”.
Corneille Nangaa ni we wari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo ubwo Félix Tshisekedi yatangazwaga ko ari we watsinze amatora ya perezida yo mu Kuboza (12) mu 2018.
Muri Kanama (8) uyu mwaka, Nangaa yabwiye Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri DR Congo ko yahunze kuko atari akizeye umutekano we, nyuma yuko abapolisi bamurindaga bakuweho.
Muri Gashyantare (2), Nangaa yari yashinze ishyaka ‘Action pour la Dignité du Congo et de son Peuple’ (ADCP), ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mbere yari yavuze ko aziyamamaza mu matora yo ku wa gatatu. Ariko muri icyo kiganiro na Radio Okapi yavuze ko “igikorwa cy’amatora kirimo kuba kirangwamo ukubogama” – ikirego akanama k’amatora gahakana.
BBC




Hi all, Just now discovered a useful Indian pharmacy for cheap meds. For those looking for medicines from India safely, IndiaPharm is worth checking. It has wholesale rates worldwide. Visit here: indiapharm.in.net. Best regards.
Hey guys, Just now stumbled upon a great Indian pharmacy to buy generics. For those looking for generic pills cheaply, IndiaPharm is worth checking. They offer fast shipping worldwide. Visit here: buy meds from india. Cheers.
To be honest, Lately came across an amazing website for affordable pills. For those looking for generic pills cheaply, this site is the best place. It has secure delivery guaranteed. Visit here: this site. Best regards.
Greetings, I just stumbled upon the best online drugstore for cheap meds. For those looking for ED meds cheaply, IndiaPharm is worth checking. You get secure delivery guaranteed. Visit here: https://indiapharm.in.net/#. Good luck.
Hey there, Lately discovered an awesome Mexican pharmacy to buy medication. If you are tired of high prices and want cheap antibiotics, this store is highly recommended. They ship to USA and secure. Visit here: https://pharm.mex.com/#. Thx.
Greetings, I just stumbled upon an amazing website for cheap meds. For those looking for ED meds cheaply, this store is worth checking. It has wholesale rates to USA. Take a look: safe indian pharmacy. Cheers.