Andi Makuru

Inama y’iminsi 4 yatangjwe mu Rwanda iribanda ku mikoranire no gushyira imbaraga muri politiki zo gucunga no kunoza ikoreshwa ry’Ubutaka nibyo nk’Umusingi w’iterambere rirambye rya Afurika

Muri 2009 umuryango wa Afurika yunze ubumwe washyizeho umwanzuro wo gushyiraho ikigo gishinzwe kugena politiki zigenga imicungire n’imikoreshereze y’Ubutabaka muri Afurika. Land Policy Initiative. Iki ni ikigo cyashinzwe kandi gishyigikiwe n’ubutatu bw’ibigo n’imiryango mpuzamahanga nka Banki nyafurika itsura amajyambere, Komisiyo ishinzwe ubukungu bwa Afurika mu muryango w’Abibumbye ONU, ndetse na Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe.
Kuva icyo gihe iki kigo cyatangiye gukorana na za guverinoma z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe kugira ngo hashyirweho politiki zihamye zo gukoresha neza no kubungabunga ubutaka nk’umutungo kamere w’ibanze.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubuso butoya muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange. Igice kinini cy’ubutaka bw’u Rwanda kiri ku misozi ihanamye kandi ahenshi burasharira. Ku buso bwose bungana na km2 26.338, hakoreshwa ubugera kuri hegitari 165.000 (52%) gusa.

Ubwo u Rwanda rwakiraga inama ya kane yiga kuri politiki zigenga imicungire n’imikoreshereze y’Ubutaka muri Afurika Conference on Land Policy in Africa, Umunyamabanga muri misiteri y’Ibidukikije ifite imicungore n’imikoreshereze y’ubutaka mu nshingano, Patrick Karera yashimiye Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku bufatanye na Banki nyafurika itsura amajyambere ndetse na Komisiyo ishinzwe iterambere rya Afurika mu muryango w’abibumbye, ku mbaraga bashyize mu bugenzuzi bw’imikoreshereze y’Ubutaka muri Afurika.

Hon Karera yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kubungabunga ubutaka no kugena imikoreshereze yabwo ikwiye binyuze ahanini mu guha ba nyirabwo uburenganzira ku butaka bwabo, bikajyana no gutanga ibyangombwa byabwo kugira ngo ba nyirabwo bumwe agaciro kabwo bityo babubungabunge uko bikwiye.
Kuri iyi ngingo uyu munyamabanga wa Reta muri Minisiteri y’Ibidukikije avuga ko u Rwanda rumaze gutanga byibuze ibyangombwa by’ubutaka birenga miliyoni 10.

U Rwanda kandi rwashyize imbaraga mu gushyira ikoranabuhanga mu iyandikishwa ry’ubutaka ndetse no mu ihererekanwa ry’Ubutaka aho abitabiriye iyi nama bavuye mubihugu bitandukanye bamurikiwe Application yitwa Ubutaka App ikoreshwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’Ubutaka RLMUA ikabafasha mu ihererekanwa ry’Ubutaka hagati y’umuntu n’undi.

Mama Keitta umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iterambere rya Afurika mu karere ka Afurika y’uburasirazuba yibukije Afurika ko ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y‘Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku micungire y’Ubutaka AU Land declaration, imwe mu nkingi z’icyerekezo 2063 ndetse na SDGS intego z’Umuryango w’abibumbye ari ingenzi cyane ku banyafurika.

Mama Keitta afata imicungire n’imikoreshereze ikwiye y’ubutaka nk’umusingo wo guhashya ubukene no kwihaza mu mirire kandi bigakorwa bijyanishwa no gukumira Ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere bitaraba.

Benshi mu bafashe ijambo mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nama izamara iminsi ine bagarutse ku ihuriro ry’Ubutaka n’Imico, Umurage, imyizerere ndetse n’Ubugeni by’abanyafurika aho usanga ahenshi ubutaka, uretse kuba ari bwo butunze abantu banabuhuza n’inkomoko ya muntu cyane ko imyemerere myinshi ifata muntu nk’uwakomotse mu gitaka mu iremwa rye.

Ibi binahura n’insanganyamatsiko y’iyi nama yiga ku micungire y’Ubutaka na politike z’imikoreshereze yayo iri kuba kunshuro ya 4, aho igira iti: Land Governace for safeguarding Art, Culture and Heritage towards the Africa we want ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze Kunoza Politiki zihamye z’imicungire y’ubutaka hagamijwe kubungabunga Ubugeni, Umuco ndetse n’Umurage biganisha Afurika mu isura tuyifuzamo.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iyi nama, hakurikiyeho igikorwa cyo gutera ibiti mu murenge wa Gahanga ahakikije umuhanda ugana mu Bugesera, nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kubungabunga ubutaka.
img_5569.jpg
img_5581.jpg

Tresor Pierre Chanel

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button