Lithium ubutare bushakishwa cyane ku isi bwabonetse i Rwamagana

Ibuye ry’agaciro rya Lithium rigezweho ku Isi rikorwamo batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, ryabonetse mu Karere ka Rwamagana ahitwa i Ntunga hasanzwe hacukurwa amabuye y’agaciro ya Gasegereti.
Iri buye ryabonetse mu bushakashatsi bwakorewe muri aka gace ka Ntunga gasanzwe gacukurwamo amabuye y’agaciro na Sosiyete yitwa Piran Rwanda, yibumbiye muri Trinity Metals Group Rwanda isanzwe ihuriza hamwe Rutongo Mines na Eurotrade International Ltd zicukura mu Karere ka Rulindo na Piran Rwanda ikorera i Rwamagana.
Lithium ni amabuye yatangiye kuboneka mu Rwanda mu myaka ya 2020, ari nabwo agaciro kayo ku isoko mpuzamahanga katangiye gutumbagira dore ko igiciro cya toni imwe y’ayo mabuye cyavuye ku 44.090$ cyariho mu 2022 kikagera ku 61.520$ muri uyu mwaka wa 2023.
Ubu bwoko bw’amabuye y’agaciro yifashishwa ku kigero cya 80% mu gukora batiri zifashishwa mu modoka z’amashanyarazi, bwabonetse mu Rwanda mu turere twa Ngororero n’ahandi hagiye hacukurwa amabuye y’agaciro nk’uko RMB yaguye ibitangaza.
Umuyobozi Mukuru wa Piran Rwandan ikorera mu Karere ka Rwamagana, Imena Evode, yavuze ko ibuye rya Lithium baribonye mu gace bacukuramo amabuye y’agaciro ka Ntunga gusa ko batari batangira kuricukura.
Ati “ Ryabonetse turi gukora ubushakashatsi, turibona rero hasi cyane kuko hejuru iyo ducukuye tubona gasegereti, tukabona na coltan. Rero mu gukora ubushakashatsi lithium twaribonye muri metero nka 300 uvuye hejuru, ubu rero mu Ugushyingo turashaka kongera gukora ubushakashatsi tugeze nko muri metero 600 turebe ko rikiriyo, turebe ubwinshi n’ubwiza rifite.”
Yakomeje agira ati “ Ibizava muri ubwo bushakashatsi bizatwereka niba twatangira kuyicukura, ariko dufite icyizere ko hariyo amabuye menshi kandi meza.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Peteroli, Mine na Gaz ( RMB), Amb. Yamina Karitanyi, aherutse gutangaza ko u Rwanda mu minsi ya vuba ruri kwitegura gutangiza uruganda rutunganya Lithium.
Mu gihe rwaba rubashije kwitunganyiriza aya mabuye y’agaciro, igiciro cyayo cyakwiyongera kuko ariyo aba ikenewe ku isoko mpuzamahanga.
Kugeza ubu Piran Rwanda icukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Rwamagana mu bice bya Musha na Ntunga, isanzwe icukura amabuye ya Gasegereti, Coltan n’ibuye rya Lithium ritari ryatangira gucukurwa.
Iyi sosiyete ikoresha abakozi 1576 barimo abagore bangana na 13%, babona umusaruro ungana na toni ziri hagati ya 12 na 20 za Gasegereti mu kwezi.
Biteganyijwe ko mu 2030 ku Isi hazaba hagurishwa miliyoni 200 z’imodoka zikoresha amashanyarazi, abashaka Lithium bazakomeza kwiyongera ari nako ibihugu biyifite mu butaka bizasaruramo agatubutse.
Igihe.com




Lately, I was looking for Stromectol for humans and found a great pharmacy. You can get 3mg, 6mg & 12mg tablets with express shipping. For treating infections effectively, visit this link: http://www.ivermectinexpress.com. Safe and secure
Greetings! I found an awesome online drugstore for those who need prescriptions cheaply. Pharmiexpress provides express shipping on Rx drugs. For fast service, visit here: best pharmacy online. Hope this helps.
Just now, I needed Amoxicillin urgently and came across a great pharmacy. It offers antibiotics without prescription cheaply. For fast relief, visit this link: AmoxicillinExpress Store. Get well soon.
Hey all! I found this resource to buy medications at a discount. This store provides the best prices on health products. For fast service, take a look: https://pharmiexpress.com/. Thanks.
Recently, I was looking for Amoxicillin urgently and discovered this source. They provide antibiotics without prescription cheaply. If you need meds, visit this link: buy amoxicillin online. Get well soon.
Lately, I wanted to buy anti-parasitic meds tablets and found this reliable site. It offers 3mg, 6mg & 12mg tablets no script needed. If you need to treat infections safely, visit this link: ivermectin 3mg price. Cheers
п»їRecently, I was looking for antibiotics fast and discovered this amazing site. You can buy antibiotics without a prescription legally. For treating a bacterial infection, I recommend this site. Overnight shipping to USA. Go here: visit website. Cheers.