Ubutabera

Abapiganirwa imitungo muri Cyamunara barashima ko uburyo bw’ikoranabuhanga muri Cyamunara bwaciye akavuyo mu byamunara

Abitabira za cyamunara hirya no hino mu gihugu bavuga ko uburyo bushya bwo gukoresha ikornabuhanga muri Cyamunara bumaze gukemura ibibazo byinshi birimo akavuyo kabaga ahabereye za cyamunara akenshi kanaterwa n’abiyita abakomisiyoneri bahataniraga imitungo kandi batanafite amafaranga banatsindira imitungo rimwe na rimwe ntibishyure bikabuza abakiriya bafite gahunda kwigurira imitungo.
Ibyo ni bimwe mu byatangajwe na bamwe mu bitabiriye Cyamunara y’Umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu iri mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kagarama akagali ka Mpingayanyanza, watejwe cyamunara kuwa 25/09/2020 kugira ngo hishyurwe umwenda nyirawo yari abereyemo Banki.
Nyuma y’uko hatangijwe ku mugaragaro ikoranabuhanga mu guteza imitungo cyamunara harangizwa inyandikompesha zitandukanye, ryatangijwe kuwa 15 Kanama 2020, abapiganirwa za cyamunara bose batangiye kujya bapiganwa binyuze mu ikoranabuhanga, aho bibera ku rubuga rwa internet rw’inyandikompesha zirangizwa arirwo www.cyamunara.gov.rw.
Abapiganirwa za Cyamunara bamenyeshejwe ko bagomba kubanza gupiganwa mu ikoranabuhanga online bakanatanga ingwate ya cyamunara ingana na 5% by’agaciro umutungo wahawe inyuzwa kuri Konti yabigenwe ya Minijust yitwa Minijust Auction Fund.
Cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu iri mu kibanza gifite UPI: 1/03/04/03/2000 iherereye mu murenge wa Kagarama, akagali ka Rukatsa, yabaye kuwa 25/09/2020 ni imwe muri cyamunara zitabiriwe n’abapiganwa benshi banyuze muri systeme y’ikoranabuhanga.
Abantu Umunani nibo bapiganwe muri systeme ndetse bishyura amafaranga y’ingwate ya Cyamunara angana na 5% by’agaciro umutungo wagenewe (77,501,000FRW).
KAYIHURA Amani umwe mu bapiganwe muri systeme akaza no gupiganwa aho umutungo uherereye yatangaje ko n’ubwo atatsindiye uyu mutungo yishimiye uburyo bushya bwo gupiganwa muri Cyamunara ahanini ashingiye ku buryo itegeko ryo gutanga amafaranga y’ingwate ya cyamunara ryatumye abapiganwa baba bafite gahunda nzima bitandukanye n’ibyakorwaga na bamwe mu bitwa abakomisiyoneri bashoboraga gupiganwa muri cyamunara basa n’abikinira bagamije guca intege abaguzi bazima ku bw’impamvu zabo bwite.
amani.jpg
Yagize ati: Ipiganwa rijyamo abantu biteguye gutanga ingwate ya Cyamunara kandi abapiganwa baba bazi neza ko bapiganwa n’abantu batari mu mikino. Nubwo ntatsindiye umutungo, uwawutsindiye yari abikwiriye rwose byanyuze mu mucyo.
Uwatsinze iyo aza kuba atatanze ingwate mbere yashoboraga kugenda azamura ibiciro uko ashaka, yagera aho agomba kwishyura kuko nta ngwate yatanze akaba ashobora kubyihorera ntacyo ahombye, mbere habagamo imikino. Umuntu yashoboraga kuza akazamura amafaranga uko abonye abizi ko nta mafaranga afite, agira ngo ace intege ushaka kugura bya nyabyo. Ingwate izaca akavuyo rwose bigende neza.
Ibi binashimangirwa n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga Me KAMANA KALINIJABO Jean Pierre wari ushinzwe kugurisha uyu mutungo nk’ingwate kugira ngo harangizwe icyemezo cy’umwanditsi mukuru cyo kugurisha ingwate.
Me KAMANA yemeza ko uburyo bw’ikoranabuhanga mu gupiganirwa Cyamunara ari umuti w’ibibazo byinshi bahuraga nabyo mbere y’uko buza.
me_kalinijabo.jpg
Yagize ati: gupiganwa muri systeme no gutanga ingwate ya cyamunara bituma ushaka kugura umutungo ariwe ubwe wipiganirwa, byaciye akavuyo n’amahane twajyaga tubona muri za cyamunara aterwa n’abantu tutazi icyo bagamije, ariko ubu abapiganwe online nibo nza muri cyamunara ndebana nabo.
Icyakora abapiganwa basabye ko hakwitabwa ku buryo bwo kunoza isurwa ry’umutungo ugurishwa kuko hari henshi batemererwa gusura ngo binjire mu nzu igurishwa kubera impamvu za ba nyir’umutungo.
Kugeza ubu umubare w’abitabira cyamunara mu buryo bw’ikoranabuhanga uracyari muto nubwo ugenda wiyongera uhereye kuri cyamunara zisigaye ziba zikanagenda neza mugihe ubu buryo bugitangira wasangaga hari abaje gupiganwa ku mutungo nyamara batapiganwe muri systeme bigatuma cyamunara isubikwa.
abapiganwe.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button