Urubanza ruregwamo Gafaranga rwaburanishijwe mu muhezo

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwashyize mu muhezo urubanza rwa Habiyaremye Zacharie wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Bishop Gafaranga.
Bishop Gafaranga ni we wisabiye ko uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi rushyirwa mu muhezo, asobanura ko ibivugirwa mu rukiko birebana n’ubuzima bwite bw’umuryango we.
Ati “Ndasaba ko uru rubanza rwashyirwa mu muhezo kuko rureba umuryango.”
Ubushinjacyaha na bwo bwavuze ko urubanza ari urw’umuryango bityo ko urukiko rwabifataho icyemezo.
Umucamanza yagaragaje ko icyifuzo cya Bishop Gafaranga kiri mu burenganzira umuburanyi yemererwa n’itegeko, asaba ko abari mu cyumba cy’iburanisha bose basohoka, urubanza rugakomereza mu muhezo.
Ubushinjacyaha bushinja Bishop Gafaranga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Ibi byaha ashinjwa kubikorera umugore we, Annette Murava.
Bishop Gafaranga yatawe muri yombi tariki ya 7 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruza gutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Yaje kujuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ariko na rwo rushimangira ko akomeza gufungwa by’agateganyo.
Mu gihe Bishop Gafaranga yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, na bwo urubanza rwe rwashyizwe mu muhezo kubera ko byari byitezwe ko ruvugirwamo ibirebana n’ubuzima bwite bw’umuryango we.
Igihe