Andi Makuru

IPAR Rwanda yamuritse ubushakashatsi bugaragaza ibyuho mu bugenzuzi bw’umurimo

Hashize igihe humvikana ibyaha byibasira ibisukikije hirya no hino mu birombe byumvikanamo abakora ubucukuzi butemewe bamwe bagahuriramo nimpanuka zinatera imfu z’abatari bakeya, bimwe mubyahagurukije inzego nyubahirizategeko zitandukanye zigamije gukemura ibibazo biri mu iyubahirizwa ry’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro.
Uretse kuba cyaritaye kuri ibi bibazo, Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Isesengura rya Politiki (IPAR-Rwanda) cyamuritse raporo ebyeri z’ubushakashatsi cyakoze bureba uburyo ibigo bito n’ibiciritse bihagaze ku isoko ry’umurimo ndetse n’uburyo igenzurwa ry’umurimo rikorwa mu nzego z’ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe mu nama ihuza abafatanyabikorwa b’Iki kigo.
Zimwe mu mbogamizi iki kigo cyabonye mu bigo bito nibiciriritse mu Rwanda nuko ibi bigo bitangirana amikoro make ugasanga harimo gukoresha abakozi imirimo itanditse n’amasezerano atanditse kandi adaha umukozi uburenganzira bujyenye nibiteganwa nitegeko ryumurimo bityo guhindura imibereho bikaba bisa nibidashoboka.
Kubijyanye nubwubatsi n’ubucukuzi bwamabuye yagaciro imbigamizi zagaragajwe zishingiye ku mikorere idakurikije amategeko cyane cyane mubirombe byamabuye yagaciro.
Ubugenzuzi ku murimo nabwo byagaragaye ko bukorwa neza kurugero rwa 63% kandi ugasanga nabwo aho ubugenzuzi bukozwe abakoresha aribwo bibuka gukurikiza amabwiriza ariko nyuma yaho bakongera kwisubirira mumikorere ijagaraye.
Madame Kayitesi Eugenie umuyobozi wa IPAR Rwanda yagarutse ku byuho ubushakashatsi bwabo bwabonye mu nzego z’imirimo yibigo bito nibiciriritse ariko yitsa kurwego rw’ubucukuzi aho asaba inzego zigenzura umurimo gukaza ubugenzuzi kugira ngo amahame yubahirizwe nkinzira yo kubungabunga umutekano wabakoramo ariko namikoro avamo akabagirira akamaro gafatika.

Bwana NSANZIMANA Bernard impuguke mu bucukuzi akaba numwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda ashimangira ko ubu bushakashatsi ari ingenzi mu iyubahirizwa rya politiki zigenga umurimo ndetse ahamya ko mu rwego rw’ubucukuzi hakirimo ibibazo ariko bigenda bikemuka ugereranije nuko byari bimeze ubwo ibirombe byari bikiva mu maboko ya Leta bikegurirwa abikorera.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Leta ikwiriye guhozaho ubugenzuzi ariko kandi ikanimakaza ihame ryo gushyigikira amikoro yibigo bito nibiciriritse kuko usanga ariho hatanga imirimo kubakozi benshi biganjemo urubyiruko.
Icyakora ubu bugenzuzi byagaragaye ko budakemura ibibazo byose kuko benshi bakorera kujisho cyangwa ugasanga bukorwa kurugero rwa 60% gusa kuko ahandi haba hagoye kuhagera bitewe nimiterere yigihugu.

Newsroom

Inkuru bijyanye

Back to top button