Andi Makuru

Russia-Ukraine: Ubwoba ku kuba Putin yarekura igisasu cya kirimbuzi

Hari ibintu byinshi byabaye mu binyacumi by’imyaka bishize ariko bikabaho benshi bateze iminsi Perezida Putin ko atabikora bakagira bati: “Putin ibi ntiyabikora”. Ariko akabikora.

“Yakwigarurira Crimea, koko?” Yarabikoze.

“Ntiyashoza intambara muri Donbas.” Yarabikoze.

“Ntiyatera Ukraine.” Yarabikoze.

Ibi bituma benshi banzura ko interuro “ntiyakora ibi” idakora kuri Vladimir Putin.

Ibyo bitera ikibazo gikomeye kuko ntawamenya imbibi z’ibyo atakora n’ibyo yakora.

“Ese ashobora gukanda ‘button’ y’igisasu kirimbuzi?” Nabyo biri mu biteye ubwoba kandi niba byumvikanye mu kanwa ka Putin nukuvuga ko nta wamenya niba atabikora kuko ibitaratekerezwaga byinshi yamaze kubikora.

Ntabwo ari ikibazo cy’amagambo gusa kuko yamaze gutegeka ko intwaro kirimbuzi z’igihugu cye zitegurwa “bidasanzwe”, kubera “amagambo y’ubushotoranyi” kuri Ukraine y’abategetsi ba NATO.

Umva neza ibyo Putin yakomeje kuvuga. Mu cyumweru gishize ubwo yatangazaga kuri TV ibitero kuri Ukraine, yatanze kuburira gukomeye.

Yagize ati: “Ku muntu wese watekereza kubyinjiramo wo hanze – nubikora, uzabona ingaruka zikomeye kurusha izo wigeze ubona mu mateka.”

Dmitry Muratov umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Novaya Gazeta uherutse guhabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel ati: “Amagambo ya Putin arumvikana nko kuburira intambara y’intwaro kirimbuzi.”

Yongeraho ati: “Muri ririya jambo, Putin ntiyavugaga nk’umukuru wa Kremlin, ahubwo nk’umutegetsi w’isi; mu buryo nk’ubwo nyiri imodoka ashobora kuzunguza imfunguzo z’imodoka ye ayiratira abandi, niko Putin nawe yariho azunguza ‘button’ y’igisasu.

“Yavuze kenshi ati; niba nta Burusiya, kuki habaho isi? Nta muntu wabyitayeho. Ariko ibi ni ukuburira ko niba Uburusiya budafashwe uko bubishaka, ubwo ibintu byose bizasenyuka.”
Mu mashusho mbarankuru yasohotse mu 2018, Perezida Putin avuga ko “…igihe hari uwagerageza gusenya Uburusiya, dufite uburenganzira bwo gusubiza. Yego, bizaba ari akaga ku isi n’abayituye. Ndi umuturage w’Uburusiya n’umukuru wabwo. Kuki habaho isi itariho Uburusiya?”

Wihutishije ukagera mu 2022, Putin yagabye ibitero byagutse kuri Ukraine, ariko ingabo za Ukraine ziri kwihagararaho uko bitari byitezwe, ibihugu by’iburengerazuba – mu buryo bwatunguye Kremlin – byafatiye hamwe ibihano bikomeye kuri Moscow. Kuri Puti kwa kubaho k’Uburusiya kuri mu kibazo.

Pavel Felgenhauer umusesenguzi mu bya gisirikare uri i Moscow ati: “Putin ari ahatoroshye. Nta mahitamo menshi asigaranye, mu gihe iburengerazuba bwahagaritse imari ya Banki nkuru y’Uburusiya urwego rw’imari rwabwo ruragwa. Ibyo bituma ‘system’ idakora.

“Inzira asigaranye ni ugufungira gas Uburayi, yizeye ko bishobora gutuma abanyaburayi bacururuka. Indi nzira ni ukurasa igisasu kirimbuzi ahantu mu nyanja ya ruguru hagati y’Ubwongereza na Denmark akareba igikurikira.”

Niba Putin ahisemo inzira y’igisasu kirimbuzi, hari umuntu mu ba hafi ye wabimushishikariza? cyangwa wabimubuza?

Dmitry Muratov ati: “Abategetsi bakuru mu Burusiya nta narimwe baba ku ruhande rwa rubanda. Buri gihe baba bari ku mutegetsi.”

Kandi Vladmir Putin niwe mutegetsi w’imbaraga zose w’Uburusiya. Iki ni igihugu gifite inzego nkeya ngenzuzi, Kremlin niyo igena byose.
Pavel Felgenhauer ati: “Nta muntu witeguye guhangara Putin. Turi ahantu hatoroshye.”

Intambara muri Ukraine ni iya Vladmir Putin ubwe. Niba ageze ku byifuzo bye bya gisirikare, ahazaza ha Ukraine nk’igihugu cyigenga hari mu kaga. Niba atsinzwe iyi ntambara akanayitakarizamo benshi, ubwoba ni uko ashobora gufata icyemezo giteye ubwoba.

Cyane ko interuro “ntiyabikora” idakora kuri we.
putin.png
BBC

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 3

  1. Una piattaforma creata per mostrare tutti i nostri sforzi nel concretizzare l’idea di un’industria del gioco d’azzardo online più sicura e trasparente. Il successo di Plinko risiede nella sua capacità di offrire un’esperienza di gioco unica, che combina suspense e casualità. Ogni rimbalzo della pallina crea un momento di attesa che tiene i giocatori incollati allo schermo. Inoltre, il design intuitivo lo rende accessibile anche a chi non ha mai giocato in un casinò online. Con un’ampia selezione di giochi, tra cui slot, giochi da tavolo, casinò dal vivo e giochi Plinko, GunsBet offre un’esperienza coinvolgente e gratificante. GunsBet accetta anche PayPal, rendendo le transazioni sicure e convenienti per i giocatori. Inoltre, caratteristiche come i programmi fedeltà, le promozioni esclusive e l’assistenza clienti dedicata contribuiscono alla soddisfazione dei giocatori. Autorizzato dalle autorità di gioco e con una solida reputazione, GunsBet è una scelta affidabile per gli appassionati di casinò in cerca di divertimento e opportunità di vincita.
    https://curtomilux1981.bearsfanteamshop.com/homepage
    Dopo aver installato l’applicazione, puoi immergerti immediatamente nel gameplay. La meccanica principale del gioco consiste nel rilasciare una sfera dalla parte superiore dello schermo e osservare come rimbalza tra i perni fino a raggiungere una casella premio. Le slot riscuotono da sempre un grande successo, che è andato moltiplicandosi negli ultimi anni. A partire dal 2012, anno dell’introduzione della legge sul gioco legale, è stato possibile giocare alle slots in modo del tutto legale e sicuro. Ma solo negli online casino autorizzati ADM. L’Agenzia delle Dogane e dei Monopoli è l’ente che regola il funzionamento dei casinò online legali italiani. Questo vuol dire che i casinò italiani certificati da ADM sono sicuri, legali ed affidabili. Ecco perché è fondamentale scegliere sempre e solo online casinò certificati da ADM.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button