Bomboli Bomboli mu buyobozi bw’idini ya Angilikani

Ibintu bikomeje gufata intera mu Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda aho ubuyobozi buriho bushinja umwe mu bahoze mu buyobozi bwaryo kwivanga mu miyoborere, na we akabushinja gufungisha uwari Umushumba wa Diyosezi ya Shyira ku maherere.
Amabaruwa akomeje gucicikana muri iri torero, ndetse inama zigakorwa rwihishwa hagati y’abapasiteri n’abahoze ari abayobozi muri iri torero bashinjanya kwimika ubusumbane.
Ibi byatangiye gushyuha mu ntangiriro za 2024, ubwo bamwe mu bapasiteri bo muri Diyosezi ya Shyira bahindurirwaga imirimo n’inshingano n’uwari Umushumba wayo, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.
Byafashe intera kugeza aho muri Nyakanga na Kanama 2024, abo bashumba birukanywe mu nshingano. Hasezerewe Pasiteri Kubwayo Charles na Pasiteri Kabaragasa Jean Baptiste, ari na bo batanze ubuhamya ku byaha Musenyeri Mugisha akurikiranyweho.
Ibyo byakurikiwe n’ubugenzuzi bivugwa ko bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaza ko Musenyeri Mugisha yaba yarakoze amakosa menshi mu itorero, birangira na we ahagaritswe mu nshingano ndetse ahita anandika ibaruwa yegura.
Tariki ya 21 Mutarama 2025 ni bwo Musenyeri Mugisha yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB). Icyo gihe yari akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi.
Nyuma yo gufungwa, uwahoze ari Umushumba wa Diyosezi ya Gahini, Musenyeri Bilindabagabo Alexis, tariki ya 19 Gashyantare yahise yandikira Abashumba b’iri torero ababaza ibibazo birindwi birimo ko ibyo bashinja mugenzi wabo kandi na bo ubwabo babikora.
Muri ibyo harimo kuragira mu mirima y’itorero, gukoresha imodoka z’itorero nk’izabo, kuba abagore babo ari bo bayobozi ba Mother’s Union n’ibindi byinshi, ababwira ko ikibazo cy’uyu mushumba bakagitanzeho amakuru mu Bushinjacyaha, bukamurekura.
Tariki ya 8 Ukwakira 2025, Musenyeri Bilindabagabo yarongeye yandikira abashumba bose bo mu itorero ibaruwa yise ‘Ukuri kurabatura’. Muri iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi, agaruka ku byaha Musenyeri Mugisha ashinjwa, akavuga ko ari byo buri Mwepisikopi akora.
Hari aho agira ati “Kubona Musenyeri ari mu mapingu akaba amaze amezi icyenda ari muri gereza wakwibwira ko yakoze icyaha gikomeye cyane. lyo ugeze mu rubanza ukumva ibyo aregwa, ushaka icyaha ukakibura kuko ibyo ashinjwa ni ibiri mu mikorere y’Umwepiskopi mu buryo bwa buri munsi kandi ni byo bikorwa muri za Diyosezi zanyu zose.’’
Musenyeri Bilindabagabo akomeza avuga ko mu byaha Musenyeri Mugisha azira harimo kuragira mu butaka bw’itorero, ati “Ibi ko mubizi ko ari umuco mwiza w’ltorero ryacu, kandi abenshi mukaba mwararagiye mukinaragira mukanahinga mu butaka bw’ltorero, bibananije iki gufasha ubushinjacyaha mububwira ko ibi bitagize icyaha, ahubwo ko ari umuco mwiza mu ltorero ryacu?’’
Musenyeri Bilindabagabo akomeza yibutsa aba bepisikopi ko hari ibintu bikorerwa mu itorero bitagize icyaha ariko ko bikozwe hanze byaba icyaha, ababasaba kuvuganira mugenzi wabo agataha kuko ngo ibyo yakoze bitagize icyaha ahubwo ari umuco usanzwe mu itorero.
Itorero ryamamaganye abivanga mu miyoborere
Mu itangazo iri torero ryasohoye tariki ya 14 Ukwakira 2025, ryamenyesheje abakristo bose ko rihangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu bahoze mu nshingano z’ubuyobozi bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bakaba bakomeje kwivanga mu mikorere n’imiyoborere kandi itorero ritarabatumye.
Ibaruwa ya Angilikani yakomeje ivuga ko nubwo bashima imyaka bamaze bakorera umubiri wa Kristo, ibikorwa byabo bitera urujijo mu bakristo kandi bikanahungabanya amahoro n’ubumwe bw’itorero.
Mu byo iri torero rishinja abari mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ‘‘Kwandika amabaruwa agenewe abantu benshi ndetse n’amatangazo batanga mu ruhame, byose bivuga ku mikorere y’itorero, gukoresha inama zihuza amatsinda anyuranye y’abo mu itorero harimo n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru, ubuyobozi bw’itorero butabizi.’’
Angilikani ishinja bamwe mu bahoze mu buyobozi bari mu kiruhuko cy’izabukuru gutangaza ibinyoma, bukavuga ko Musenyeri Mugisha yasezeye ku buyobozi bwa Diyosezi. Iti “Ntabwo akiri Umwepisikopi wa Diyosezi ya Shyira. Ubushinjacyaha bwaramureze; ubu ikibazo cye kiri mu rukiko, kandi kiri hagati ye n’Ubushinjacyaha. Ntabwo Itorero ryivanga mu mikorere y’inkiko z’igihugu.’’
Itorero Angilikani ryamaganye ibyanditswe na Musenyeri Bilindabagabo, ivuga ko abayobozi b’itorero bose badakora nk’uko yabivuze.
Riti “Niba ari ko we yakoraga, ntabwo ari ko twese dukora. Dutegekwa n’ljambo ry’Imana kuba intangarugero mu gukorera mu mucyo, gucunga neza umutungo w’Imana, abantu, ibintu, amafaranga, n’igihe no guhora twiteguye iteka kubazwa inshingano.’’
Iri torero ryashinje Musenyeri Bilindabagabo gushaka kuricamo ibice, gushyushya abantu imitwe, guteranya abayobozi n’abo bayoboye, kubangamira ubumwe mu itorero, guhungabanya ituze ndetse no gushaka guca ubusabane n’ubwubahane mu bantu.
Riti “Imyitwarire nk’iyi ihanwa n’amategeko. Kuba mu kiruhuko cy’izabukuru ntawe biha uburenganzira bwo kwitwara uko ashatse.’’
Itorero Angilikani rivuga ko mu mwiherero w’Abepisikopi wabaye muri Mata 2025, hafatiwemo imyanzuro yo gushimangira no kubungabunga ubumwe bwaryo n’ubw’Abanyarwanda muri rusange.
Risaba ko n’abandi bose biha ububasha bwo gusobanura uko Itorero Angilikani ry’u Rwanda rikora ritabibasabye, bareka gutangaza ibyo badasobanukiwe neza kuko bituma abantu bagira imyumvire itari yo ku mikorere yaryo.
Igihe