Andi Makuru

Kigali: Babiri bakekwaho kwicisha imbunda batawe muri yombi

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku Cyumweru kuwa 4 Ukuboza 2022, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho ubwicanyi bwifashishije imbunda muri Kigali.

Muri iryo itangazo, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abafashwe ari Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves.

Bakekwaho kwica Mujyambere Idris w’imyaka 49 mu ijoro ryo kuwa 18 Gicurasi 2022 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka na Kayitare Jean Pierre w’imyaka 45, kuwa 13 Ugushyingo 2022, bakoresheje imbunda (Pistol).

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Mujyambere wari umuvunjayi mu Mujyi wa Kigali yiciwe aho yari atuye mu gihe Kayitare wari umushoferi mu Mujyi wa Kigali, yashutswe akajyanwa mu icumbi rya Ndagijimana Patrick riherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo akaba ariho yiciwe n’imodoka ye ikibwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagize ati “Iperereza riracyakomeje.”

“Bishe” Kayitare bamushyingura mu gicuku

Amakuru IGIHE yahawe n’abaturanyi ba Kayitare Jean Pierre avuga ko nyuma y’uko uyu mugabo yishwe abakoze ubwo bwicanyi bahise bamujyana nijoro mu irimbi ryo mu Rugarama bishyura abazamu baririnda amafaranga ibihumbi 200Frw, baramushyingura.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko kugira ngo aya makuru amenyekane byaturutse ku muturage wanyuze hafi y’iryo rimbi saa sita z’ijoro, akabona abantu bari gushyingura ahita ahamagara inzego z’umutekano.

Uwitwa Habimana Jules yagize ati “Baramwishe bagura isanduku bamushyiramo bajya kumushyingura mu Rugarama saa sita z’ijoro noneho haza kunyura umuturage abona abantu bari gushyingura ahita ahamagara inzego z’umutekano azibwira ko abonye abantu bari gushyingura umuntu nijoro kandi ubusanzwe bashyingura ku manywa.”

Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano bucyeye bwaho zahise zijya kubigenzura zisanga umuntu washyinguwe yarishwe kuko yari anafite ibikomere.

Kalisa Jean Marie Vianney yagize ati “Baramwishe bishyura abazamu ibihumbi 200 Frw baramushyingura n’imodoka yatwaraga yahise iburirwa irengero.”

Hari undi wagize ati “Yaraje ajya kwaka boss imodoka amubwira ko abonye ikiraka aragenda, undi aramutegereza umunsi wose yamuhamagara telefone nticemo, buracya telefone nabwo ntiyacamo naho abantu bamukodesheje bahise bamwica bajya kugura irimbi mu Rugarama bahita bamushyingura.”

Umuyobozi wa sosiyete ishyingura abantu mu irimbi rya Rugarama, Uwimbabazi Charles, yemeye iby’aya makuru, avuga abazamu batatu bakekwa batawe muri yombi ndetse hagikorwa iperereza.

Icyaha cyo kwica ku bushake gihanwa n’ingingo ya 107 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
fjhgcp8xoaahiv--ba176.jpg
Igihe.com

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button