Cyamunara

Rwanda-Burundi: ‘Ibyo dusangiye biruta cyane ibishobora kudutandukanya’

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda yakiriye mugenzi we w’u Burundi n’intumwa yaje akuriye i Kigali kuwa gatanu, nk’uko iyi minisiteri yabitangaje.

Dr Emmanuel Ugirashebuja na Domine Banyankimbona n’abo bakuriye baganiriye ku “ubufatanye mu rwego rw’ubutabera hagati y’ibi bihugu bivukana”, nk’uko minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda ibitangaza.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter iyi minisiteri ivuga ko Ugirashebuja yagize ati: “Ibyo dusangiye biruta cyane ibishobora kudutandukanya”.

Yongeraho ko bishimiye ko imibanire y’ibihugu byombi iri gutera intambwe nshya nziza.

Nubwo kuva umwaka ushize haboneka koroha kw’amakimbirane ya politiki yari hagati y’ubutegetsi bwombi kuva mu 2015, abatuye ibihugu byombi ntibarabona neza umusaruro wabyo.

Ubuhahirane no kugenderanira kw’abatuye ibi bihugu ntibirasubukura – ibi nibyo byitezwe na benshi nk’ikimenyetso cya nyuma cyo gusubiza ibintu uko byari mbere.

Abaturage benshi b’ibihugu byombi – cyane cyane abaturiye imipaka – imibereho yabo yahungabanyijwe no kubuzwa kwambuka kubera amakimbirane yari ahari.

Ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagiye bushinjanya gufasha abashaka kubugirira nabi.

Inama zitandukanye zarabaye zihosha umwuka mubi, kugeza ku magambo meza y’abategetsi b’impande zombi umwaka ushize wa 2021, n’uruzinduko rwa minisitiri w’intebe w’u Rwanda mu Burundi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Kagame yabwiye inteko ishingamategeko ko hari intambwe igenda iterwa mu mubano n’u Burundi.

Yagize ati: “…mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza abarundi n’abanyarwanda babane uko bikwiriye.”

Iki nicyo abaturage b’ibihugu byombi bategereje nk’uko bagiye babibwira BBC mu biganiro byatambutse.

Mu kwakira mugenzi we Banyankimbona, Ugirashebuja yavuze ko ibyagerwaho byose imbere hazaza “tugomba kubanza gushyiraho imikoranire ikomeye mu rwego rw’ubutabera.”
minister_ugirashebuja.png

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button