“IKIBAZO CY’UMUTAKANO MUCYE MU KARERE CYITWA U RWANDA” TCHISEKEDI ASUBIZA CLARE AKAMANZI
Clare Akamanzi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yabajije Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, impamvu igihugu cye cyanze kubahiriza amasezerano ya Luanda agamije gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yabajijwe n’umwe mu bategetsi b’u Rwanda Clare Akamanzi, ku kibazo umutekano mucye muri DR Congo utera imbogamizi ku ishoramari maze amusubiza ko ‘ikibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari kitwa u Rwanda’.
Hari mu nama ngarukamwaka ya World Economic Forum iteraniye i Davos mu Busuwisi, mu kiganiro kibanze ku “Ibikorwaremezo ku bukungu bw’ingufu zitangiza ikirere” cyabaye kuwa kabiri, Perezida Tshisekedi yari umwe mu batumirwa bacyo.
Icyo kiganiro kigana ku musozo, Claire Akamanzi ukuriye ikigo cy’iterambere mu Rwanda yasabye umwanya abaza ikibazo Tshisekedi aho yagize ati:
“Niba koko umutekano ari ikibazo gikomeye kuri wowe, iyo muba mushobora kugikemura nka leta ya DRC cyangwa igisirikare cya DRC mwakabaye mwaragikemuye ubu, ikibazo cyanjye kuri wowe ni kuki mutubahiriza ibigenwa n’amasezerano ya Luanda cyangwa Nairobi mu kubona igisubizo kirambye?”
Akamanzi, uri mu bagize guverinoma y’u Rwanda, yongeraho ati: “Ntekereza ko igisubizo kiri mu biganza byawe mu gukemura ikibazo no gufatanya n’abashobora gufasha kugikemura kuko twese twemera ko umutekano ari ingenzi cyane mu ishoramari n’ubukerarugendo kandi twese tugomba kugira uruhare rwacu.”
Uburasirazuba bwa DR Congo bumaze imyaka irenga 20 mu bibazo by’umutekano mucye uterwa n’imitwe irenga 100 yitwaje intwaro. Gusa muri iki gihe uvugwa cyane ni M23 yafashe igice kinini cya teritwari ya Rutshuru y’intara ya Kivu ya ruguru.
Mu gusubiza Akamanzi, Tshisekedi yavuze ko inama ya Luanda muri Angola yo mu Ugushyingo(11) gushize yagennye inzira z’amahoro ariko ko kugeza ubu zitubahirizwa.
Yagize ati: “[I Luanda] Twemeranyijwe iyo nzira, itegeka agahenge no gusubira inyuma ako kanya kwa M23, ifashwa n’u Rwanda, kugeza tariki 15 Mutarama (1) twagombaga kwemeza ko ibyo byakozwe kandi byarangiye.
“Ariko Madame, kugeza ubu M23 iracyari mu bice bimwe yari yarafashe nubwo hari igitutu mpuzamahanga, bakora nk’aho barimo gusubira inyuma ariko ntabyo bakora ahubwo bakomeza bazenguruka aho, bagashyira ingabo ahandi, kandi baracyari mu mijyi bafashe.”
Mu hantu M23 yafashe imaze kuva mu duce tubiri, Kibumba na Rumangabo, ibi ingabo z’akarere zoherejweyo zihagenzura zemereye BBC ko M23 yavuye aho hantu kandi ari zo zihagenzura.
Tshisekedi i Davos asubiza icyo kibazo yashinje M23 “kwica abaturage barenga 100 ahitwa Kishishe” avuga ko izo nyeshyamba zari zigamije “kubatera ubwoba kugira ngo bave muri ako gace gafite amabuye y’agaciro menshi”.
M23 ivuga ko nta bwicanyi ku baturage yakoze i Kishishe ahubwo hapfuye abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba mu mirwano yari igamije kuhabakura.
Tshisekedi yavuze ko ageze ku butegetsi ibihugu icyenda (9) bituranye na DR Congo buri kimwe yagihaye umushinga w’iterambere bakorana kugira ngo bateza imbere ubukungu n’amahoro.
Ati: “Ariko bamwe mu baturanyi bacu bashaka gukomeza kurwana ntabwo byashobotse ko turangiza iyo mishinga…
Yongeraho ati: “Rero madamu ikibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari kitwa u Rwanda.”
U Rwanda ruhakana ko rufasha umutwe wa M23.
Inama ya ‘World Economic Forum’ iteranira buri mwaka i Davos kuva kuwa mbere izarangira kuwa gatanu, ihuje abategetsi batandukanye baganira ku bibazo bibangamiye iterambere ry’ubukungu ku isi n’ibisubizo bishoboka.
BBC
Taylor here — I’ve tried providing liquidity and the seamless withdrawals impressed me. The mobile app makes daily use simple.
I was skeptical, but after recently of testing new tokens, the fast transactions convinced me.
I value the easy onboarding and low fees. This site is reliable. Great for cross-chain swaps with minimal slippage.
A fairness review for the Plasma Token Airdrop impressed me with its detail.
I love the simplicity of completing a Plasma Token swap here; it’s a very intuitive process.
The technical explainer for What Is Plasma Token (XPL)? was detailed yet accessible.
Kendall here — I’ve tried cross-chain transfers and the quick deposits impressed me.
I value the easy onboarding and robust security. This site is reliable. Perfect for both new and experienced traders.
Customer support was excellent, which gave me confidence to continue. Perfect for both new and experienced traders.
I’m impressed by the responsive team. I’ll definitely continue using it. Charts are accurate and load instantly.