Andi Makuru

Russia -Ukraine: Ba perezida bakomeye banze kuvuga icyo bakora mu gihe Uburusiya bwakoresha intwaro z’Ubumara

Mu nama y’abakuru b’Uburayi, Amerika n’ihuriro OTAN i Bruxelles ba perezida Joe Biden, Emmanuel Macron na minisitiri w’intebe Boris Johnson banze kuvuga icyo bakora mu gihe Uburusiya bwakoresha intwaro z’Ubumara muri Ukraine.

Bashimangiye ubumwe bwabo mu kwamagana Putin no gufasha Ukraine guhangana n’ibitero by’Uburusiya, nubwo Perezida Zelensky we yavuze ko Uburayi bwatinze guhagarika Uburusiya.
Institute for the Study of War (ISW) yatangaje ko kuwa kane ingabo z’Uburusiya zabashije kwigira imbere zisatira gufata umujyi rwagati wa Mariupol

Uyu mujyi uri ku nyanja, ufatwa nk’uw’ingenzi cyane ku Burusiya muri iyi ntambara, wagoswe n’ingabo z’Uburusiya kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe.

Uyu mujyi niyo nzira yo kubutaka yahuza uduce twa Donetsk na Luhansk tugenzurwa n’inyeshyamba zifashwa n’Uburusiya n’inyanja y’umukara mu majyepfo.
Mu gihe ibintu birushaho kuba bibi muri Mariupol, abawutuye bakomeje guhunga bekerekeza mu bindi bice, nk’uko iki kigo cyigenga yo muri Ameirka ISW kibivuga.

Kivuga kandi ko ingabo z’Uburusiya zikomeje kurasa ibisasu ku mujyi wa Kharkiv, ndetse zarashe ahantu hatangirwa ubufasha hagapfa abantu batandatu 15 bagakomereka.

ISW ivuga ko ingabo za Ukraine zagabye ibitero byashenye ubwato bw’intambara bw’Uburusiya mu mujyi wo ku nyanja wa Berdyansk, kandi zahindukiranye abarusiya mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kyiv.

Mu masaha y’igicuku kuwa gatanu, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yagejeje ijambo ku nama y’ubutegetsi y’Ubumwe bw’Uburayi iteraniye i Bruxelles.

Yasobanuye ibyo Uburusiya bumaze kwangiza mu gihugu cye, anashima Uburayi gushyira hamwe bagafasha Ukraine.

Ariko abwira abategetsi b’Uburayi ko batinze kugira icyo bakora mu guhagarika Uburusiya.

Ati: “Mwafashe ibihano. Turabibashimira. Izo ni intambwe zikomeye.”

Yongeraho ati: “Ariko byari bitinzeho…Hari amahirwe mbere”, avuga ko iyo hafatwa ibihano hakiri kare byashoboraga kubuza Uburusiya kwinjira mu ntambara.

Yavuze ko umuyoboro wa gas y’Uburusiya wa Nord Stream 2 uyigeza mu Budage, iyo ufungwa mbere, “Uburusiya butari guteza ikibazo cya gas”.

Zelensky kandi yasabye ibihugu bituranye na Ukraine kwemeza ubusabe bwayo bwo kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Ati: “Ndabasabye – mwikerererwa.”
Uburusiya na Ukraine baguranye imfungwa
Ku nshuro ya mbere Uburusiya na Ukraine byatangaje ko byaguranye imfungwa z’intambara kuva iyi ntambara yatangira.

Abasirikare 10 ba Ukraine baguranywe abasirikare 10 b’Uburusiya, nk’uko abategetsi babivuga.
Mu kundi guhererekanya, abasivile 11 b’abarusiya batwara ubwato batabawe mu bwarohamiye hafi y’umujyi wa Odesa nabo baguranywe abakozi 19 b’ubwato bwa Ukraine bwafashwe n’abarusiya mu nyanja y’umukara iyi ntambara igitangira.

Ubu bwato nabwo bwasubijwe Ukraine biciye ku cyambu kiri muri Turkiya.
Source BBC

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button