Andi Makuru

Imiryango irenga 3000 ituye mu manegeka I Kigali 

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali   bwasabye imiryango irenga 3000 igituye mu manegeka kuyavamo, birinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umujyi wa Kigali uvuga ko muri Gashyantere uyu mwaka imiryango 7,361 yo mu mirenge itandukanye y’umujyi wa Kigali yari ituye ahantu habashyira ubuzima bwabo  mu kaga. Kugeza ubu imaze kwimuka ingana na 4230 naho indi 3131 igomba kwimuka mu manegeka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,Pudence Rubingisa, yabwiye Radio/Tv10 ko hagiye kuza ibihe by’imvura bityo ko abagituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga basabwa kwimuka.

Yagize ati “Ni ibihe turi gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo twese tubyumve kimwe.Kuko iyo tutabiteguye neza  hari igihe umuntu yumva atunguwe cyangwa arenganye,avuga ko iyo mvura mumbwira imaze igihe igwa ko se ntacyo yantwaye, tukamubwira ati dore ibipimo kandi umuturanyi wawe yaraye imutwaye. Nyamuneka tutagira umuntu tuzatakaza muri iriya mvura.Tugerageze dufatanye.”

Ubuyobozi bw’uyu Mujyi buvuga ko ahashobora gushyira ubuzima mu kaga ari ahafite ubuhaname bukabije burengeje 50%(hamanuka cyane) ndetse n’ahafite ubuhaname bwa 30%-50% hubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere yaho.

Abandi basabwa kwimuka ni abatuye mu mbago z’igishanga (mu ntera itarenga metero 20 uvuye kuri icyo gishanga), ndetse n’ahatarenga metero 5 uvuye kuri ruhurura yateza akaga.

Pudence Rubingisa uyobora umujyi wa Kigali avuga ko  ibice bimwe byahoze ari mu manegeka ariko ko bitewe nuko byakozwe ,ubu hatakibarurwa nk’ahashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Umujyi wa Kigali utanga urugero rw’ahitwa mu Biryogo, hakozwe imihanda,  za ruhura n’inzira z’amazi ndetse ko biteganyijwe n’ahandi hatandukanye bigamije guha ubudahangarwa aho hantu.

Ubuyobozi buvuga ko buri gufasha abagomba kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bafashwa gukodesherezwa inzu .

Icyakora buvuga kandi ko muntu wari usanzwe afite inzu ye mu butaka buhanamye ariko akaba yabasha kuvugurura inzu, ikubakwa bigendanye n’imiterere y’ubutaka, uwo yemerewe kubikora, igenzura ryakwemeza ko yahatura, bigakorwa.

Umuseke

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 6

  1. п»їSalamlar, Й™gЙ™r siz etibarlД± kazino axtarД±rsД±nД±zsa, mЙ™slЙ™hЙ™tdir ki, Pin Up saytД±nД± yoxlayasД±nД±z. YГјksЙ™k Й™msallar vЙ™ rahat pul Г§Д±xarД±ЕџД± burada mГ¶vcuddur. Д°ndi qoЕџulun vЙ™ bonus qazanД±n. Oynamaq ГјГ§Гјn link: п»їpinupaz.jp.net uДџurlar hЙ™r kЙ™sЙ™!

  2. п»їSalam dostlar, Й™gЙ™r siz yaxЕџД± kazino axtarД±rsД±nД±zsa, mЙ™slЙ™hЙ™tdir ki, Pin Up saytД±nД± yoxlayasД±nД±z. CanlД± oyunlar vЙ™ sГјrЙ™tli Г¶dЙ™niЕџlЙ™r burada mГ¶vcuddur. Д°ndi qoЕџulun vЙ™ ilk depozit bonusunu gГ¶tГјrГјn. Daxil olmaq ГјГ§Гјn link: п»їhttps://pinupaz.jp.net/# Pin Up uДџurlar hЙ™r kЙ™sЙ™!

  3. п»їSalamlar, siz dЙ™ yaxЕџД± kazino axtarД±rsД±nД±zsa, mГјtlЙ™q Pin Up saytД±nД± yoxlayasД±nД±z. YГјksЙ™k Й™msallar vЙ™ sГјrЙ™tli Г¶dЙ™niЕџlЙ™r burada mГ¶vcuddur. Д°ndi qoЕџulun vЙ™ bonus qazanД±n. Oynamaq ГјГ§Гјn link: п»їpinupaz.jp.net uДџurlar hЙ™r kЙ™sЙ™!

  4. 2026 yД±lД±nda popГјler olan casino siteleri hangileri? CevabД± web sitemizde mevcuttur. Bedava bahis veren siteleri ve gГјncel giriЕџ linklerini paylaЕџД±yoruz. Д°ncelemek iГ§in п»їhttps://cassiteleri.us.org/# listeyi gГ¶r kazanmaya baЕџlayД±n.

  5. 2026 yД±lД±nda popГјler olan casino siteleri hangileri? CevabД± web sitemizde mevcuttur. Deneme bonusu veren siteleri ve gГјncel giriЕџ linklerini paylaЕџД±yoruz. Hemen tД±klayД±n п»їmobil Г¶deme bahis kazanmaya baЕџlayД±n.

  6. Info slot gacor malam ini: mainkan Gate of Olympus atau Mahjong Ways di Bonaslot. Website ini gampang menang dan resmi. Bonus new member menanti anda. Kunjungi: п»їbonaslotind.us.com dan menangkan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button