Mu Kinigi harashwe ibisasu byakomerekeje abantu binasenya inyubako

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu Karere ka Musanze humvikanye ibisasu byarashwe biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange bigakomeretsa abaturage ndetse n’ibikorwa byabo birimo inzu bikangirika.
Igisasu kimwe cyaguye ku nzu y’uwitwa Serukora wo mu Mudugudu wa Muhe Akagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi kirayangiza, uretse ko abantu babiri bari bayirimo barokotse, ikindi kigwa mu murima w’umuturage.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ryahamije aya makuru, ndetse rivuga ko RDF yifuza ibisobanuro ku ntandaro y’ibi bisasu byaturutse muri Congo.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko umutekano umeze neza aho ibisasu byatewe, ndetse ko abayobozi b’u Rwanda na Congo bari gukorana kugira ngo hamenyekane icyateye ibisasu guterwa mu Rwanda.
Yagize ati “Ibintu ni ibisanzwe mu duce [ibisasu byatewemo] kandi umutekano urizewe. Abakomeretse bari kuvurwa mu gihe abayobozi bari kugenzura ibyangiritse. RDF yasabye iperereza ryihuse [rikozwe na] EJVM, kandi abayobozi b’u Rwanda bari gukorana na bagenzi babo bo muri RDC kuri iki kibazo.”
Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) ni Urwego rwashyizweho mu 2012 rugizwe n’ibihugu bihuriye muri ICGLR, rushinzwe gukora iperereza ku bikorwa bya gisirikare. Rufite icyicaro i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uru Rwego rugizwe n’inzobere z’abasirikare zituruka mu bihugu bigize uwo Muryango.
Ibikorwa byangiritse birimo inzu ya Serukora ikoreramo akabari, iri mu Murenge wa Kinigi. Umurima waguyemo ikindi gisasu uhinzemo ibirayi, nta muntu wahakomereye. Uyu murima uri mu Kagari ka Nyonirima, umudugudu wa Butorwa.
Mu murenge wa Nyange, Akagari ka Ninda, Umudugudu wa Nyabutaka hatewe ikindi gisasu gikomeretsa uwitwa Ingabire Vestine w’imyaka 21, cyamusanze ari mu murima, aho yakomeretse bikomeye ku kaguru.





http://nyupharm.com/# pharmacy in canada
online canadian pharmacy review Nyu Pharm best rated canadian pharmacy
I’ve been active for since launch, mostly for using the bridge, and it’s always robust security.
Skyler here — I’ve tried trading and the clear transparency impressed me.
https://nyupharm.com/# canadian pharmacy reviews
canadian pharmacy world: Nyu Pharm – canadian pharmacy sarasota
canadian pharmacy store: safe online pharmacies in canada – canadianpharmacymeds com
indianpharmacy com: Umass India Pharm – india pharmacy