Andi Makuru

Rib yataye muri yombi umunyamabanga mukuru wa Ferwacy, umuyobozi aracyakurikiranwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Munyankindi Benoît mu gihe runakurikiranye n’Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah ku byaha bishingiye ku gutonesha.

RIB ivuga ko Munyankindi yafunzwe ku wa 21 Kanama aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Ati “Murenzi Abdallah usanzwe ari Perezida wa FERWACY na we akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi akabihishira.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, abajijwe uburyo ibyo byaha byakozwe yagize ati “Imikorere y’icyaha biracyari mu iperereza; ubu dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Yavuze ko icyo cyaha gihanwa n’itegeko ryo kurwanya ruswa, ndetse ko uwo gihamye ashobora gufungwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze miliyoni 2 Frw.

Munyankindi afungiye kuri Station ya RIB ku Kimihurura.

Ifungwa rya Munyankindi rishobora kuba rifitanye isano no ku kuba mu minsi ishize, yarasabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, akamushyira kuri lisiti y’abagomba guherekeza Ikipe y’Igihugu yari igiye gusiganwa mu gihe nta nshingano yari afite muri iyo delegasiyo.

Ibyo byamenyekanye mu ntangiriro z’uku kwezi. Icyo gihe abakinnyi bari munsi y’imyaka 19 b’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo gusiganwa ku magare bagiye i Glasgow muri Ecosse bitabiriye Shampiyona y’Isi, bahurira n’ibibazo mu nzira ku buryo byageze aho batabarizwa ari bonyine mu Bwongereza babuze n’ibyo kurya.

Aba bakinnyi bose bakina mu ba-juniors [abari munsi y’imyaka 19], bageze i Londres basanga indege yari kubajyana i Glasgow saa Mbili n’iminota 20 z’umugoroba yakuwe ku murongo, biba ngombwa ko bahava n’imodoka saa Yine z’ijoro, bakora urugendo rw’amasaha agera kuri arindwi kandi babiri muri bo bafite isiganwa ku wa Gatandatu.

Urugendo rwabo rwabaye bisa n’ibitunguranye ku ruhande rwa FERWACY. Ni ibintu byatumye abantu batangira kwibaza uburyo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bahura n’ibyo bizazane bakanabura ubitaho.

Hahise hatangira gucicikana amakuru ku bantu bari muri Delegasiyo y’Ikipe y’Igihugu, maze mu kureba neza lisiti IGIHE ifitiye kopi, hagaragaraho ko umuntu wa gatatu wasabiwe Visa ari Uwineza Providence, umugore wa Munyankindi kandi nta nshingano asanzwe afite muri iri shyirahamwe.

Ku wa 8 Kanama, IGIHE yabajije Munyankindi impamvu yasabiye umugore we Visa kandi nta nshingano afite muri FERWACY asubiza ko atagiye mu kazi ahubwo ko ari kuri gahunda ze bwite.

Ati “Kugenda kwe ntaho bihuriye n’ikipe kuko azaza nyuma. Yari yaravuze ko azaza kureba isiganwa ry’abakobwa. Asanzwe ari Umunyamabanga wa Nyabihu Cycling Team kandi benshi mu bakinnyi dufite hano ni we ubitaho, yabasezeranyije ko azaza kubareba bakina. Hano harahenze ku buryo atari kuza ngo ahamare igihe kirekire.”

Kuba umuntu utagiye mu kazi, asabirwa Visa ku rutonde rumwe n’abagiye mu kazi, byanenzwe na benshi, bavuga ko niba Uwineza yarifuzaga gukurikirana iri siganwa, yari kubikora ku giti cye bitagombye ko ahimbirwa impamvu ngo abone Visa.

Hari amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Uwineza atabashije kuva mu Rwanda ngo yerekeze muri Ecosse, aho ngo nyuma yo kumenya ko uburyo yayibonyemo budasobanutse, inzego zibishinzwe zamubujije gusohoka igihugu ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege.

Munyankindi asanzwe ari Umuyobozi wa Benediction Excel Energy Team, imwe mu makipe asiganwa ku magare mu Rwanda.

source: Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 10

  1. Sugar RushDIY Wax Candy Recipe · 3w geleden Your browser doesn’t support HTML5 audio De komende vier weken zijn we weer aan huis gekluisterd, hopende dat (st)omikron zich enigszins netjes gedraagt. Wat gaan we dus doen met z’n allen…massaal kerstfilms kijken. Ik in ieder geval wel en als ik eerlijk ben heb ik al de nodige films gezien dit jaar. Dit zijn de 20 leukste kerstfilms voor het hele gezin (maar ook voor mij alleen 😉 ) Ontvang een snelle, gratis vertaling! Your browser doesn’t support HTML5 audio Gehaakt halloween setje, pompoen, heksje en pompoen met hoed, zie foto’s Houten blokpuzzel Hoi, ik ben Kelly en ik ben het gezicht achter Dutchie on the Road. Op dit blog deel ik persoonlijke reisverhalen, bestemmingsinformatie, handige reistips, reviews, hotspots, tips over reisfotografie en zelfs leuke DIY’s en recepten. Ik hoop jullie te inspireren de wereld te gaan ontdekken. De wereld is zo ontzettend mooi!
    https://maithaofood.com/spelen-met-club-2000-een-complete-ervaring/
    Is the world speeding up? Here we are, in the last two months of a year that has seemingly passed by in a flash. We know the world is not spinning any faster, but the pace of life has increased exponentially over the past decade. As a result, we have all become time-poor, spending our days feeling rushed and, perhaps as a result, demanding instant gratification. Toch zijn er ook verbeterpunten. Sommige gebruikers melden problemen bij de accountverificatie en de respons van de klantenservice. Desondanks wegen de positieve aspecten, zoals betrouwbare ondersteuning, een veilig speelklimaat en een gebruiksvriendelijke interface, voor de meeste spelers zwaarder. Ben je op zoek naar een uitgebreide online gokomgeving, dan is Unibet BE zeker het overwegen waard. Wij raden het in elk geval aan! Heb je interesse in meer casino artikels? Lees dan Gioo Online Casino of NeonVegas Online Casino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button