Kayonza:Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri
Umwarimu wigisha ku Ishuri riherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa yigishaga, akanamukingirana iwe mu nzu.
Uyu mwarimu wigisha ku Ishuri ryisumbuye rya Cyinzovu yatawe muri yombi ku wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, afatiwe mu Mudugudu wa Bitoma mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu mwarimu kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bagiye iwe basanga hari umwana w’umukobwa yakingiraniye iwe mu rugo.
Ati “Yafashwe ejo, yajyanye iwe umunyeshuri yigisha, abaturage baje tujyayo na RIB na Polisi dusanga koko mu nzu harimo uwo munyeshuri. Twahise tumushakisha turamufata tumushyikiriza RIB.’’
Yasobanuye ko mu kwinjira mu nzu babanje kwica urugi ndetse bakuramo “wa munyeshuri kugira ngo tuhamukure.”
Yakomeje asaba ababyeyi kwita ku burere baha abana babo bakabakurikirana umunsi ku munsi bakamenya aho baba bari.
Kagabo yanasabye abarezi kwirinda gusambanya abana bigisha ngo kuko bigayitse kuba umwana akwitezeho ubumenyi bwamufasha gutera imbere ukaba uwa mbere mu gukoresha ububasha umufiteho umusambanya.
IGIHE yamenye ko uyu mukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yujuje imyaka y’ubukure ariko mwarimu wamusambanyije ashobora guhanirwa gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko agasambanya uwo yigisha.
Kuri ubu uyu mwarimu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabarondo mu gihe hagikorwa iperereza na dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
igihe.com




Recently, I needed Stromectol medication and came across this source. It offers generic Stromectol without a prescription. For treating lice quickly, visit this link: ivermectin express shipping. Fast delivery
Recently, I was looking for Stromectol for humans and found Ivermectin Express. You can get generic Stromectol delivered fast. If you need to treat lice quickly, highly recommended: go here. Best prices
п»їLately, I needed Ciprofloxacin fast and came across a reliable pharmacy. You can get treatment fast securely. If you have sinusitis, I recommend this site. Express delivery to USA. Link: Antibiotics Express pharmacy. Good luck.
Just now, I was looking for anti-parasitic meds pills and found this reliable site. It offers human grade meds without a prescription. For treating parasites quickly, visit this link: http://ivermectinexpress.com/#. Fast delivery
п»їLately, I was looking for Ciprofloxacin urgently and came across Antibiotics Express. They let you purchase generics online securely. For treating a bacterial infection, check this shop. Express delivery guaranteed. More info: this site. Cheers.