Bayer Munich amarembo mashya amanyesha isi ibyiza by’u Rwanda.

Guhera ku wa 27 Kanama 2023, u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho mu byo buzibandaho harimo kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo no guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru w’abakiri bato.
Bayern Munich yabaye ikipe ya gatatu ikomeye y’i Burayi, igiranye ubufatanye n’u Rwanda nyuma ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.
Ni imikoranire izibanda ku guteza imbere ruhago uhereye mu bakiri bato ndetse Visit Rwanda ikazajya yamamazwa kuri byapa binini muri Allianz Arena, stade ya Bayern Munich yakira abantu 75.024.
Mu kiganiro Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagiranye na Televiziyo y’Igihugu ku Cyumweru, tariki ya 27 Kanama, yavuze ko ibikubiye mu masezerano y’impande zombi biri mu bice bibiri.
Ati “Ibikubiye muri ayo masezerano nabivuga nko mu bice bibiri bitandukanye, harimo igice cya Visit Rwanda kijyanye no guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, ariko noneho ikindi gice gikomeye by’umwihariko mu rwego rwa siporo, ni uguteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda hibandwa ku bintu bitandukanye mu kuzamura impano z’abato.”
Yakomeje avuga ko muri iki gice cyo guteza imbere ruhago y’abato harimo ko Bayern Munich izagira uruhare mu gushaka abafite impano kandi bagatozwa n’abatoza bavuye muri iyi kipe.
Ati “Kuzamura impano z’abato harimo ibintu byinshi bikubiyemo kugira ngo na byo bizashoboke muri aya masezerano. Icya mbere navuga, harimo gutegura ingando zo gutoranya cyangwa gutoza abafite imyaka ikiri hasi cyangwa ababa bafite impano, cyane cyane ku bakinnyi, gushaka guhitamo abakinnyi bagera kuri 20 bazagenerwa umutoza uvuye muri Bayern.”
“Ikindi bakazatozwa n’abatoza babo bavuye muri Bayern nk’uko nari mbivuze, ariko noneho binyuze mu masomo, mu myitozo bitandukanye bizaba bitegurwa n’uruhande rwa Bayern.”
Iyi gahunda ntizasiga kandi abatoza b’Abanyarwanda nk’uko uyu muyobozi yakomeje abigarukaho. Ati “Ntabwo wakwigisha abana cyangwa ugahitamo impano, ariko noneho tutakoze gahunda yo gutegura abatoza. Muri aya masezerano harimo na gahunda yo gutegura abatoza.”
“Bikaba biri mu bice bibiri; harimo gutanga amasomo imbonankubone, ubwo tuzajya tubona abakinnyi cyangwa se abahagarariye Bayern baza gutoza Abanyarwanda, abatoza bagera kuri 20, harimo noneho no gutoza abatoza hifashishijwe iyakure, ari bwo bizajya bifasha abatoza benshi bacu mu Rwanda kugira ngo babone ubwo bufasha.”
Bayern Munich izashinga ‘Académie’ mu Rwanda
Muri iki kiganiro, Minisitiri Munyangaju yavuze ko ingingo nyamukuru iri mu masezerano y’u Rwanda na Bayern Munich harimo ko iyi kipe izashinga irerero rya ruhago mu rwa Gasabo.
Ati “Ikindi noneho cy’ingenzi kirimo ni uko hazabaho ‘académie’ ari yo wenda twakwita irerero rya FC Bayern. Iyo académie ikazashingwa mu Rwanda, ikazaba ifite abatoza babiri baturutse muri FC Bayern. Twumvaga ari iby’ingenzi cyane kugira ngo bashobore kuba baza mu Rwanda, tukaba twashinga ‘académie’ noneho abana bagatoranywa bakaba bajya muri iyo académie izabamo abana bagera kuri 30 bazaba bafite impano.”
“Bakazatoranywa noneho mu gihugu hose, bakazashyirwa hamwe muri iyo FC Bayern Academy izaba iri mu Rwanda, bakazatozwa n’abatoza babiri bafite ubunararibonye muri FC Bayern.”
Minisitiri Munyangaju yashimangiye ko aya masezerano azafasha byinshi u Rwanda mu rwego rwa siporo.
Ati “Ku bwacu, turumva ko ni ibyishimo, ni byiza, ni amasezerano ku rwego rwa siporo tuzungukiramo byinshi, cyane cyane mu bana no mu batoza.”
Bayern Munich igiye gushyira itafari ryayo mu kuzamura ruhago y’u Rwanda ihereye mu bakiri bato nyuma ya Arsenal isanzwe yohereza abatoza bayo ndetse na Paris Saint-Germain yashinze ‘Académie’ ikorera mu Karere ka Huye.
Igihe




To be honest, I just discovered a great website for cheap meds. If you need ED meds cheaply, this site is highly recommended. They offer fast shipping to USA. Visit here: indiapharm.in.net. Hope it helps.
Hello everyone, Lately came across a trusted resource for affordable pills. If you want to save money and need meds from Mexico, this site is the best option. No prescription needed and secure. Link is here: https://pharm.mex.com/#. Many thanks.
Hello, I recently found a useful online drugstore to buy generics. If you want to buy cheap antibiotics cheaply, this site is very reliable. You get wholesale rates worldwide. Take a look: order medicines from india. Best regards.
Greetings, I just found a trusted online source for affordable pills. If you want to save money and need cheap antibiotics, this store is the best option. No prescription needed and secure. Take a look: safe mexican pharmacy. Hope this helps!
To be honest, I recently stumbled upon the best source from India to save on Rx. For those looking for generic pills at factory prices, this store is the best place. You get fast shipping worldwide. Take a look: check availability. Best regards.
To be honest, Just now discovered a trusted website to buy medication. If you want to save money and want generic drugs, this site is worth checking out. No prescription needed and secure. Take a look: mexican pharmacy online. Take care.
Hey guys, I just came across the best online drugstore to buy generics. If you want to buy generic pills without prescription, this site is very reliable. They offer secure delivery worldwide. Visit here: IndiaPharm. Cheers.
Hey guys, Just now found a useful website for cheap meds. If you want to buy ED meds cheaply, this site is highly recommended. It has fast shipping guaranteed. More info here: IndiaPharm. Hope it helps.