Andi Makuru

Urukiko rwashimangiye ko Ingabire Victoire akomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, akomeza gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rwashimangiye icyo cyemezo kuri uyu wa 28 Kanama 2025, ubwo hasomwaga umwanzuro warwo ku rubanza Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yarezemo, asaba gufungurwa by’agateganyo ngo kuko iminsi 30 y’agateganyo yari yarangiye.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko Ingabire Victoire Umuhoza afungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 18 Nyakanga 2025.

Hashingiwe ku itegeko rigenga uburyo iyo minsi ibarwa, bigaragara ko umunsi wa nyuma wayo wari ku wa 17 Kanama 2025.

Ubusanzwe itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha rigaragaza ko uwategetswe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ishobora kongerwa aho ku byaha bikomeye bishobora gukorwa amezi atatu mu gihe ibyaha by’ubugome bidakwiye kurenga amezi atandatu.

Iyo igihe cyategetswe kigeze, Ubushinjacyaha butegetswe gusaba ko cyongerwa cyangwa bukaregera Urukiko mu mizi, iyo bitakozwe bityo ufunzwe asaba gufungurwa kuko icyemezo cy’Urukiko kimufunga kiba cyarangiye.

Ibyo ni nabyo Ingabire Victoire n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana bagaragarije Urukiko bavuga ko iyo minsi yarangiye Ubushinjacyaha butaramuregera Urukiko ngo aburanishwe mu mizi cyangwa ngo busabe ko yongererwa igihe cyo gufungwa.

Yagaragaje ko kuba Ubushinjacyaha bwarareze ku wa 18 Kanama byagakwiye gushingirwaho, Urukiko rugategeka ko afungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwasabye Urukiko gutesha agaciro ibyo Ingabire Victoire Umuhoza avuga bugaragaza ko ikirego bwatanze cyatangiwe igihe ngo kuko ku wa 17 Kanama 2025 hageze ari mu minsi y’ikiruhuko kandi itegeko riteganya ko iyo byagenze bityo, habarwa umunsi ukurikiyeho.

Mu gusesengura urubanza, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasuzumye ibibazo bibiri by’ingenzi birimo kureba niba Ubushinjacyaha bwaba bwaratinze kurega no kuba Ingabire Victoire yafungurwa by’agateganyo.

Urukiko rwagaragaje koko ko hashingiwe ku itegeko rigenga uburyo iyo minsi ibarwa, bigaragara ko umunsi wa nyuma muri 30 y’agateganyo Ingabire afunzwe wari 17 Kanama 2025, ariko ko wahuye n’umunsi utari uw’akazi kuko hari ku Cyumweru.

Rusanga kuba Ubushinjacyaha bwarareze ari ku wa Mbere, ku wa 18 Kanama 2025, butararengeje igihe kuko umunsi wa nyuma wahuriranye n’umunsi w’ikiruhuko.

Rusanga kandi Ingabire Victoire Umuhoza agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo kuko yamaze kuregerwa Urukiko Rukuru.

Akurikiranyweho icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Ingabire kandi akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Back to top button