Andi Makuru

RDC yasabye ambasaderi wa Algerie ibisobanuro ku ruzinduko Umugaba Mukuru w’ingabo zayo yagiriye mu Rwanda

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yatumije Ambasaderi wa Algerie, Mohamed Yazid Bouzid, kugira ngo atange ibisobanuro ku ruzinduko Umugaba Mukuru w’ingabo z’igihugu cyabo, Général Saïd Chanegriha, yagiriye mu Rwanda.

Gen Chanegriha n’itsinda ry’abofisiye yari ayoboye basuye u Rwanda tariki ya 20 Gashyantare 2024, agirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, na Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Algerie yatangaje ko we n’aba bofisiye baje mu Rwanda kugira ngo bongerere imbaraga ubufatanye bw’ibisirikare byombi, hagamijwe gukemura ibibangamiye Afurika n’uturere tuyigize.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2024 yatangaje ko Minisitiri Christophe Lutundula yakiriye Ambasaderi Bouzid, atanga ibisobanuro ku ruzinduko rwa Gen Chanegriha.

Yagize iti “Ambasaderi wa Repubulika ya Algerie i Kinshasa, M.Mohamed Yazid Bouzid, yakiriwe kuri iki gicamunsi na Visi Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Francophonie.”

“Ku birenze ubusugire bwa buri gihugu, habayeho ingingo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yo guhabwa ibisobanuro birebana n’uruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’ingabo za Algerie i Kigali tariki 20 Gashyantare.”

Mu gihe hari umwuka mubi mu mubano w’ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga bigari bigendanye n’intambara iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Leta ya RDC iri kugerageza kwitambika ubufatanye mu bya gisirikare n’ubukungu bwaba hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Leta ya RDC iherutse kugaragaza ko ihangayikishijwe n’ubufatanye mu bya gisirikare bw’u Rwanda na Pologne bwatangajwe ubwo Perezida Andrzej Duda yari i Kigali, ndetse n’amasezerano yo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro rwagiranye na Komisiyo ya EU.

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, aherutse gutangaza ko igihugu cyabo kizakora ibishoboka byose kugira ngo gihagarike aya masezerano y’u Rwanda na Komisiyo ya EU.

Minisitiri Lutundula yakiriye Ambasaderi wa Algerie nyuma yo kumutumaho

Inkuru bijyanye

Back to top button