Batatu batuburiraga abantu baje kubikuza muri Bank batawe muri yombi na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasabye abajya gushaka serivisi kuri banki zitandukanye, cyane cyane abashaka serivisi zo kubitsa no kubikuza, kugira amakenga y’abatekamutwe bigira nk’abaje kwaka serivisi nka bo.
Byagarutsweho ubwo RIB yagaragazaga bamwe mu batekamutwe bafashwe barimo Nkurunziza John wiyita Shumbusho Sumaile, Dushimiyimana Emmanuel wiyita Christian na Gatongore Issa bakurikiranyweho ubwo butekamutwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko abakekwa atari ubwa mbere bakurikiranyweho ibyaha nk’ibyo by’ubwambuzi bushukana kuko babiri muri bo hari hashize igihe gito basoje igihano cyabo.
Ati “Mu 2018, Gatongore Issa na Dushimiyimana Emmanuel bafunzwe bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bakatirwa imyaka itanu, bafungurwa mu 2023, ubu bakaba ari isubiracyaha bakoze.”
Yakomeje avuga ko Nkurunziza John we yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu gihe cy’imyaka itatu azira kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya mu 2024.
Yasobanuye ko amwe mu mayeri aba batekamutwe bakoresha ari kuza muri banki ari batatu bagacunga umuntu uje kubikuza cyangwa kubitsa bakamwiyoberanyaho bakigira nk’aho baje kuvunjisha maze bakamusaba ko niba we afite amafaranga y’Amanyarwanda yabavunjira bamwumvisha ko ari we ubyungukiramo.
Aba batekamutwe bakora uko bashoboye bakakumvisha ko ari wowe ubifitemo inyungu ndetse kugira ngo ubizere bakwereka n’amwe mu mafaranga bashaka ko ubavujinjira wamara kubizera bakagupfunyikira ibipapuro.
Yongeye ho ko ayo madolari baba bashaka kuvunjisha, bakoresha amayeri yo gukata ibipapuro bingana neza n’inoti, hanyuma hejuru no hasi bakarenzaho inoti y’amadolari ijana, ubirebye agakeka ko ari amadolari menshi.
Dr. Murangira yasabye n’abandi bose baba barariganyijwe muri ubu buryo gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo cyangwa ibegereye kugira ngo gikurikiranwe.
Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi no kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya.
Ibyaha byombi bihanwa n’ingingo ya 174 na 224, aho ibihano biri hagati y’imyaka ibiri na 10 y’igifungo.
Igihe