Gen Tshiwewe byemejwe ko yateguraga kwica Tshisekedi

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Kabuya, yashinje Gén. Christian Tshiwewe Songesa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu gutegura umugambi wo gushaka kwica Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Kabuya yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 15 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa.
Kuva mu Cyumweru gishize amakuru aravuga ko Gén. Tshiwewe wanabaye umuyobozi w’abasirikare barinda Tshisekedi afunzwe we n’abandi basirikare bakomeye, bakaba bakekwaho gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Tshisekedi.
Augustin Kabuya yemeje koko ko Gén. Tshiwewe yari yateguye kwica Tshisekedi, ndetse ko ubwe yanabyiyemereye ubwo yarimo ahatwa ibibazo.
Yagize ati: “Umunsi duta muri yombi Christian Tshiwewe wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, natangiye kubona abantu bavuga ngo urabona, twatangiye guta muri yombi ba Jenerali bo mu bwoko bwabo. Reka dusobanure ibintu neza, ubwo Perezida Tshisekedi yazamuraga mu ntera abo ba Jenerali, yabazamuye mu ntera mu izina ry’ubwoko bwabo? None ibi biganiro bituruka he? Mu bigaragara abantu ntibabona uburemere bw’ibi bintu, ariko se ni gute umuntu wicara nyuma yo kuganira n’abamwegereye; ni gute ategura kwica umuntu, umubyeyi, sogokuru, urwego rwa mbere rukuru rw’igihugu hanyuma ntabibazwe?”
Yakomeje avuga ko Gen. Christian Tshiwewe ubwe atigeze ahakana ko yari yapanze kwica Perezida Tshisekedi.
Ati: “Umuntu yakuzamuye mu mapeti, hanyuma mu izina ry’ubwoko bwawe ngo ntidukwiye kukubaza. Ibyo ni bibi. Abantu bazima bazi ibibi yakoze kandi na we ubwe ntiyigeze abihakana, ibivuze ko yicaye akavuga ko agiye kumwica.”
Igisirikare cya RDC mu cyumweru gishize cyemeje ko hari abasirikare bakomeye bo mu ngabo zacyo bafunzwe, gusa nticyavuga neza abo ari bo cyangwa ibyo bafungiwe.
Icyakora usibye Gen Tshiwewe, mu bandi bivugwa ko bafunzwe harimo Général-Major Maurice Nyembo wahoze ari umuyobozi w’ibiro bye na Lieutenant-Colonel Adelart Mwiza wahoze ari umujyanama we mukuru.
actualite cd