Andi Makuru

Vatikani: Papa Benedicto 16 yashyinguwe mu buryo bufite umwihariko

Papa Francis yayoboye umuhango wo gushingura Papa Benedict i Vatikano, rimwe akanyuzamo agakora ku sanduku ye ikoze mu mbaho mu misa yo kumusezeraho yabereye ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Bwabaye ubwa mbere kuva mu 1802 Papa uriho ayobora umuhango wo gushyingura uwamubanjirije.

Benedict, wagenderaga ku murongo wa teorojiya ya kera, yatangaje isi igihe yeguraga mu 2013 ku ntebe y’umushumba wa Kiriziya Gatulika, akavuga ko “atari agifite intege z’ubwenge n’umubiri” zikenewe.

Umurambo we washyinguwe mu mva iri muri Basilika ya Mutagatifu Petero, muri uwo mwana inzogera zikaba zavugijwe mu cyaro cyo mu Budage aho Joseph Ratzinger yavukiye hashize hafi imyaka mirongo icyenda n’itandatu.

Abantu barenga 60,000 bakoraniye ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican muri misa yabanjirije umuhango wo gushyingura Papa Benedict XVI wapfuye mu ijoro rishyira uyu mwaka mushya afite imyaka 95.

Uyu muhango ntabwo warusanzwe, kuko wayobowe na Papa Francis warurimo gushyingura uwo yasimbuye, ibintu by’imbonekarimwe mu mateka ya Kiliziya.

Bigendanye n’uburyo yasize abisabye – ko uyu muhango waba uciye bugufi kandi woroheje – umurambo we waruri mu isanduku isanzwe y’urubaho kandi wari utwawe ku mbaho zambitswe igitambaro ubwo wasohorwaga muri Bazilika.

Abategetsi b’Ubutaliyani n’Ubudage, igihugu yavukiyemo akitwa Joseph Ratzinger, mbere y’uko aba umushumba wa Kiliziya Gatolika, nibo gusa batumiwe mu buryo buzwi na Vatican. Ibi kubera ko apfa atari akiri umukuru wa leta ya Vatican.

Gusa abandi bategetsi benshi b’iburayi barimo nyina w’umwamikazi wa Espagne, n’Umwami Filipo w’Ububiligi n’umugore we Mathilde bahageze.

Abakuru b’ibihugu bya Pologne, Slovenia, Portugal na Hungary nabo bagiye i Roma, kimwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufaransa Gerard Darmanin.

Itorero Orthodox ry’Uburusiya ryari rihagarariwe muri uyu muhango na Anthony of Sourozh.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abasenyeri barenga 400, abapadiri 4,000, n’ababikira benshi.

Mu minsi itatu ishize abasaga 200,000 baje gusezera ku murambo wa Papa Benedict wari muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, ariko mu 2005 abarenga miliyoni eshatu baje mu gikorwa nk’icyo naho 500,000 bakitabira umuhango wo kumushyingura, abandi ibihumbi amagana bakawukurikira kuri za televiziyo rutura mu mujyi wa Vatican.

Ubu biratandukanye. Benedict ntabwo yari akiri Papa ufite inkoni y’ubushumba ubwo yapfaga, bitandukanye n’inshuti ye ikomeye Yohani Pawulo wa II washyinguwe n’Uruvuganzoka rwarimo ibikomerezwa n’abihaye Imana benshi. Cyakora Papa Benedigito nubundi yari yarasabye ko yazashyingurwa muburyo buciye bugufi.

BBC

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 6

  1. Greetings, Lately found an awesome website to save on Rx. For those seeking and want cheap antibiotics, this site is worth checking out. They ship to USA and very reliable. Link is here: https://pharm.mex.com/#. Stay safe.

  2. Hello everyone, I recently ran into a reliable online source for cheap meds. For those seeking and want meds from Mexico, this site is worth checking out. No prescription needed and it is safe. Take a look: visit website. All the best.

  3. Greetings, I just found a reliable resource for affordable pills. If you want to save money and want meds from Mexico, this store is highly recommended. Fast shipping plus secure. Take a look: buy meds from mexico. Be well.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button