Andi Makuru

Abahoze bayobora Gereza ya Rubavu barasaba kuburana badafunzwe

Abahoze ari abayobozi bagereza ya Rubavu bareganwa na Kayumba Innocent wahoze ayiyobora, basabye Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko nta mpamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha.

Ibyo byagarutsweho ubwo aba bagabo baburanaga urubanza mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023.

Urukiko rw’Ibanze rwa Rubavu rwari rwategetse ko abaregwa uko ari umunani bakurikiranwa bafunzwe kubera ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’iyicarubozo ryakorewe muri Gereza ya Rubavu.

Aba bahise bajuririra icyo cyemezo bakinenga ko umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze yirengagije ibimenyetso batanze ndetse yanashingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya bivuguruza bityo ko gikwiye guhinduka bagakurikiranwa bari hanze.

Kayumba wahoze ayobora gereza yavuze ko abamushinja baranzwe no kuvuguruzanya kandi ko nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Nubwo avuga ibyo ariko hari abagabo babiri baregwanwa bamushinja ko yagiraga uruhare muri iryo yicarubozo nubwo mu rukiko babihakaniye umucamanza bakavuga ko mu iperereza bahatiwe gushinja Kayumba ariko Urukiko rubifata nko guhindagura imvugo kw’abaregwa.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibisobanuro abaregwa batanga mu mpamvu z’ubujurire ntaho bitaniye n’ibyo bireguje ubwo baburanaga mu rubanza rwabanje ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bwagaragaje ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Rubavu cyo kubafunga by’agateganyo nta nenge n’imwe bukibonamo busaba ko bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Uwahoze ari Umuyobozi wungirije wa Gereza, Uwayezu Augustin na Gahungu Ephrem bagaragarije urukiko ko abatangabuhamya babashinje ibinyomba, basaba ko barekurwa bakazakurikiranwa bari hanze.

Ubushinjacyaha bubarega kuba ibyitso mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikaviramo bamwe urupfu, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, kutita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima ndetse n’iyicarubozo.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragrije urukiko ko hari abandi bantu batarafatwa bakekwaho ibi byaha cyane ko nyuma y’uko abo umunani batawe muri yombi hamaze gufatwa undi ukekwaho ibikorwa by’iyicaruboro muri iyo gereza.

Buvuga ko abakubitwaga wasangaga bagezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bamaze gupfa, abaregwa bagahimba raporo zigaragaza ko bazize uburwayi busanzwe.

Bwavuze ko rero mu gihe iperereza kuri ibyo byaha rigikomeje bakomeza gufungwa mu gihe urubanza rutaratangira kuburanishwa mu mizi.

Ibyaha baregwa bishingiye ku mpfu z’abafungwa barindwi bivugwa ko bapfuye bazize ibikorwa by’iyicarubozo ryo muri Gereza ndetse n’undi mugabo bivugwa ko wakuye ubumuga muri Gereza kubera ibyo bikorwa byakorerwaga muri iyo gereza.

Ibi byaha bikekwaho byakozwe hagati ya 2019 na 2022.

Nyuma y’impaka ndende ku mpande zombi, Umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu kuri iyi ngingo kizatangazwa ku wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2023.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo iyicarubozo riteye urikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma atagira icyo yikorera, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora, gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, urupfu cyangwa rikozwe n’umuntu ukora umurimo wa Leta mu mirimo ashinzwe, igihano kiba igifungo cya burundu.”

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

  1. يقول الأب إلى “تليجراف مصر”، إنه باع هاتفه لسداد أموال خسرها في ذات اللعبة، توقف عن اللعب بعدها، متابعًا: “في إحدى المرات ربح شخص أمامي أكثر من 20 ألف جنيه من لعبة الطائرة، وحاولت التجربة لكنني أنقذت نفسي”. اغتنم العرض الترويجي وانضم إلى خدمتنا المتميزة الآن! Arnie’s Language School تضم منصة 1xBet تطبيق للجوال و لـ تنزيل لعبة الطيارة 1xBet ، يتعين عليك تنزيل تطبيق 1xBet ومن خلال التطبيق تستطيع لعبها. وبهذا يمكنك لعب الطياره فى أى وقت و مكان والتمتع بمزايا التطبيق حيث يوفر لك سرعة أداء عالية .
    https://pesantrentahfidzquranbogor.com/%d9%85%d8%b1%d8%a7%d8%ac%d8%b9%d8%a9-%d9%84%d8%b9%d8%a8%d8%a9-thimbles-%d9%85%d9%86-evoplay-%d9%84%d9%84%d8%a7%d8%b9%d8%a8%d9%8a%d9%86-%d9%85%d9%86-%d8%a7%d9%84%d9%85%d8%ba%d8%b1%d8%a8/
    من بين التجارب الشائعة، يذكر اللاعبون سهولة تحميل 1xbet اخر إصدار وتنزيل 1xbet مجانا. كما يشيرون إلى أن تطبيق 1xbet يوفر تجربة سلسة وسريعة، مما يجعله مناسبًا للجميع. بالإضافة إلى ذلك، يعتبر البعض تحميل برنامج 1xbet مهكر كحل بديل للحصول على ميزات إضافية. يمكنك الآن إجراء عمليات الدفع والسحب بسهولة عبر تطبيق 1xbet على جهازك المحمول. للبدء، قم بـتحميل 1xbet على هاتفك أو جهازك اللوحي. يمكنك تحميل 1xbet اخر إصدار من متجر التطبيقات الخاص بك أو عبر الموقع الرسمي لـ1xbet. إذا كنت تفضل التجربة الكاملة، يمكنك أيضًا تحميل برنامج 1xbet مهكر، على الرغم من أننا نوصي باستخدام الإصدار الرسمي لضمان الأمان والدعم الفني.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button