Covid:Québec igiye kujya ica umusoro w’ubuzima abatarakingiwe
Intara ya Québec muri Canada igiye kujya ica umusoro w’ubuzima ku bayituyemo batakingiwe Covid-19.
Québec – intara ifite umubare wa mbere munini muri Canada w’impfu zitewe na Covid – ubu irimo kugorwa no kwiyongera kw’ubwandu.
Ku wa kabiri, umutegetsi mukuru wa Québec yatangaje ko igiye kuba intara ya mbere mu gihugu igiye gushyiraho igihano cyo guca amafaranga abatarikingije Covid.
Abagera kuri 12.8% by’abaturage ba Québec ntibakingiwe, ariko bihariye hafi kimwe cya kabiri cy’abari mu bitaro bose.
Nkuko imibare ya leta ya Canada ibigaragaza, kugeza ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa mbere abarenga gato 85% by’abaturage ba Québec bari bamaze guhabwa nibura doze imwe y’urukingo.
Umutegetsi mukuru wa Québec François Legault yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko abantu batarafata doze ya mbere y’urukingo bazagomba kuriha “umusanzu”.
Ayo mafaranga ntaremezwa ingano yayo, ariko yavuze ko azaba ari “menshi”.
Bwana Legault yagize ati: “Ntekereza ko ubu ari ikibazo cyo kuzirikana 90% by’abaturage bagize ibyo bigomwa”.
“Ntekereza ko tubagomba ingamba nk’iyi”.
Mu cyumweru gishize, iyi ntara yatangaje ko igiye kujya isaba kwerekana icyangombwa cyuko umuntu yakingiwe kugira ngo yemererwe kwinjira mu maduka ya leta acuruza urumogi n’acuruza inzoga za ‘liquor’ (liqueur).
Muri Québec hanashyizweho amasaha y’umukwabu, wa kabiri kuva iki cyorezo cyatangira, uhera saa yine z’ijoro (22h) ukageza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5h) buri munsi.
Ku wa kabiri, umubare w’abamaze kwicwa na Covid muri Québec kugeza ubu wageze ku bantu 12,028.
Ni nyuma yuko mu masaha 24 yabanje habonetse abantu 62 bashya bishwe na Covid. Umubare wa buri munsi uri ku kigero kimwe n’icyo mu kwezi kwa mbere mu 2021, icyo gihe hari mbere yuko ibikorwa byo gukingira bitangira henshi muri iyo ntara.
Umubare w’abarwayi ba Covid bari mu byumba by’indembe batakingiwe uri ku kigero cya 45%, nkuko imibare y’iyi ntara ibigaragaza.
Icyo kiganiro n’abanyamakuru cy’umutegetsi mukuru wa Québec cyari cyanitabiriwe n’umukuru w’ibikorwa by’ubuvuzi w’iyi ntara wo muri iki gihe, wageze kuri uyu mwanya nyuma yuko uwari umaze igihe kirekire akuriye ubuvuzi yeguye kubera kunengwa uburyo yitwaye mu guhangana no kwiyongera kw’ubwandu butewe n’ubwoko bushya bwa Covid bwa Omicron.
Ibitaro byo mu mujyi wa Montréal, wa mbere munini muri iyi ntara, ubu birimo kugera hafi ku 100% by’ubushobozi bwabyo bwo kwakira abarwayi, ndetse byatangiye kugabanya umubare w’abarwayi byakira barwaye indwara zitari Covid.
Abarenga 200 mu baturage bawo badafite inzu zo kubamo na bo basanzwemo Covid, bigaragaza ko iki ari ikiza.
Ku wa kabiri, Québec yatangaje abanduye Covid bashya 8,710. Uyu mubare ungana n’ubwandu buri ku kigero cya 20%.
Kugeza ubu mu bitaro byo muri Québec hari abarwayi ba Covid 2,742, barimo 244 bari mu byumba by’indembe.
Nubwo bidakunze kubaho, Québec si ko karere konyine ku isi karimo gushaka gushyiraho igihano cyo guca amafaranga abadashaka gukingirwa.
Kuva mu mpera y’uku kwezi kwa mbere, abaturage b’Ubugereki bafite hejuru y’imyaka 60 bazasabwa kuriha amande y’ama-Euro 100 (angana n’amafaranga y’u Rwanda 117,000) kuri buri kwezi bazaba bamaze batikingije Covid.
Singapour yasabye abarwaye Covid kwirihira amafaranga yo kwa muganga mu gihe baba batarakingiwe.




Just wanted to share, an important overview on cross-border shipping rules. The author describes how to avoid scams for generics. Link: п»їhttps://polkcity.us.com/# mexico online farmacia.
Just wanted to share, a detailed guide on buying meds safely. It explains how to avoid scams for antibiotics. You can read it here: п»їhttps://polkcity.us.com/# buying prescription drugs in mexico.
п»їRecently, I found an interesting guide regarding generic pills from India. It explains the manufacturing standards for ED medication. If anyone wants Trusted Indian sources, read this: п»їhttps://kisawyer.us.com/# reputable indian online pharmacy. Good info.
п»їActually, I discovered a helpful guide concerning ordering meds from Mexico. It covers how to save money on prescriptions. In case you need reliable shipping to USA, check this out: п»їfarmacia mexicana en chicago. Might be useful.
п»їLately, I found an informative report concerning cheap Indian generics. It explains the manufacturing standards for ED medication. In case you need reliable shipping to USA, read this: п»їsource. Might be useful.
п»їJust now, I discovered an interesting report concerning Mexican Pharmacy standards. The site discusses the safety protocols when buying antibiotics. If anyone wants Trusted pharmacy sources, go here: п»їmexico pharmacy. Hope it helps.
For those looking to save money on prescriptions, I suggest reading this archive. The site explains prices for generics. Best prices at this link: п»їhttps://polkcity.us.com/# mexican mail order pharmacy.
п»їTo be honest, I stumbled upon an interesting guide concerning buying affordable antibiotics. It details the manufacturing standards when buying antibiotics. If anyone wants Trusted Indian sources, take a look: п»їhttps://kisawyer.us.com/# indian pharmacy online. Might be useful.
п»їJust now, I discovered an interesting page about ordering meds from India. It details how to save money for generic meds. If you are looking for reliable shipping to USA, visit this link: п»їkisawyer.us.com. It helped me.