Ruhango: Bahakanye ko IMBWA babaze bendaga kuyigurisha babeshya ko ari ihene

Abasore batatu bo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango bafatanwe imbwa bamaze kuyibaga bikekwa ko bari bagiye kuyigurisha muri restaurant babeshya ko ari ihene, gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko nta cyaha bakoze kuko kitari mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gikumba mu Kagari ka Gikoma ku wa Mbere tariki 3 Kanama 2020.
Bakimara gufatwa bavuze ko iyo mbwa bayiguze ku wa 2 Nyakanga 2020 kandi ko impamvu bafashe umwanzuro wo kuyibaga ari uko yari yarumye umusore w’imyaka 26, wahise ajya kwa muganga ku bitaro bya Kinazi.
Nk’uko IGIHE kibitangaza, aba bagabo ngo bahakana ko bari bagiye kuyigurisha ahubwo bakemera ko bari bagiye kuyirya kandi ari iyabo nta muntu bayibye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Umfuyisoni Béate, yabwiye IGIHE ko abo basore bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ntongwe ariko nyuma yo kuganirizwa bari buze kurekurwa.
Ati “Ni ukubanganiriza bakigishwa ko uwo muco atari mwiza nk’uko n’abandi bose bajya baganirizwa bakagirwa inama.”
Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Bahorera Dominique, yabwiye IGIHE ko abo basore nta cyaha bakurikiranyweho kuko kitari mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Ati “Ibyo ntitujya tubikurikirana twebwe, ntabwo kurya imbwa ari icyaha mu mategeko yacu, wenda byaba binyuranyije n’umuco nyarwanda cyangwa se imyifatire myiza ariko kubikurikirana ntabwo biri mu bubasha bwacu; dukurikirana ibyaha byanditse mu gitabo cy’amategeko ahana.”
Si ubwa mbere bibaye
Si ubwa mbere mu Rwanda humvikanye abantu bafashwe barya imbwa kuko mu mwaka wa 2012 mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, abagabo batanu bafashwe bamaze kwiba imbwa y’umuturanyi bayibaze botsamo mushikaki baziha abaturage bababwira ko ari inyama z’ihene. Icyo gihe bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura gusa kuko bari bayibye.
Mu turere twa Ngoma, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali naho hagiye humvikana abantu bafashwe barya imbwa ariko bikarangira barekuwe kuko nta cyaha ubugenzacyaha bwigeze bubakurikiranaho.
Muganga abivugaho iki?
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima ndetse n’ubuvuzi zivuga ko kurya imbwa mu Rwanda bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, Dr Sendegeya Augustin, avuga ko kurya imbwa bitari mu muco nyarwanda kandi kuba bikorerwa mu bwihisho bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.
Ati “Icya mbere ni uko abo babikora baba bazi ko bihabanye n’umuco nyarwanda bakabikora bihishe; kandi murabizi ko n’inyama dusanzwe turya z’inka, ihene n’izindi nyamaswa zigomba kubanza gupimwa aho zibagirwa kugira ngo twirinde indwara ziba mu nyamaswa zishobora gufata abantu. Buriya rero imbwa zigira indwara nyinshi zishobora kwanduza abantu. Iyo abantu bazi cyane ni ibisazi by’imbwa.”
Yakomeje avuga ko kugaburira abantu imbwa ari amakosa akwiye no kuba icyaha kuko akenshi baba batanabizi.
Ati “Icyo gihe rero iyo abantu babikoze izo nyama bakazigaburira abantu cyane cyane batanabizi, cyane ko ziba zitanapimwe, biragaragara ko ari ugushyira mu kaga ubuzima bw’abantu kuko abantu bashobora kwandura izo ndwara zikabangiriza ubuzima. Ni zo mpungenge dufite mu rwego rw’ubuzima.”
Dr Sendegeya yatanze urugero ku ndwara y’ibisazi by’imbwa, avuga ko ishobora kwandura igihe imbwa irumye umuntu cyangwa mu kurya inyama zayo.
Yasabye abaturage kwirinda kurya inyama z’imbwa ndetse avuga ko asanga inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zashaka uko ibyo bintu byahagarikwa mu gihugu kuko bishobora gukururira abaturage ibibazo by’ubuzima.
Kurya imbwa mu Rwanda byatangiye kuvugwa mu myaka yashize ku bantu bo muri Aziya bakorera imirimo y’ubwubatsi mu Rwanda, ariko benshi mu Banyarwanda ntibapfe kubyemera, kuko mu muco nyarwanda kurya imbwa bifatwa nk’ikizira.
Nyuma yaho nibwo hatangiye kumvikana ko na bamwe mu Banyarwanda batangiye kurya imbwa. N’ubwo hari abakibifata nk’ikizira ku rundi ruhande hari abavuga ko kurya imbwa ntacyo bitwaye kuko ari inyama nk’izindi.





När du väljer casino för att spela Gate of Olympus är det viktigt att vara medveten om att olika plattformar kan erbjuda helt skilda kampanjkoder och bonusprogram. Vissa bonusar är generella och gäller på hela spelutbudet, medan andra är specifikt knutna till en enskild titel. Det finns exempel där bonusar är kopplade direkt till GatesofOlympus och ger extra värde i form av free spins eller insatsfördelar endast i detta spel. För spelaren innebär detta en möjlighet att få en mer fokuserad upplevelse, men det kräver att man granskar villkoren noggrant innan registrering och första insättning. För fler tips om bonusar, spel och casinon med svensk licens rekommenderas att du utforskar innehållet på denna sajt. För dig som vill läsa ännu mer djupgående recensioner av just Gates of Olympus och Sweet Bonanza har även Casinorevisorn.se gjort detaljerade analyser av båda spelen.
https://www.watermanindia.in/katmandu-gold-en-spannande-recension/
Betyg: 9 10 – Utmärkt uppföljare med massiv potential, minus en poäng endast för brist på visuella nyheter. Spelautomater är verkligen spännande att spela, men det finns ju många typer och variationer av dessa underbara spel och en myriad av varianter och regler. Varje spel är unikt. Det finns slots där man kan satsa på bara tre hjul eller mer än fem. Men huvudregler är mycket enkla. Varje gång du slår en vinnande kombination på flera hjul, vinner du. Med Olympus Hades Megaways kan du aktivera ytterligare vinnande kombinationer. Man kan också spela flera ronder automatiskt, så du behöver inte ständigt snurra hjul om. Hos sc kan du testa alla online spel gratis, bl.a. Olympus Hades Megaways utan registrering.