Isura nziza mu kurwanya ruswa yaba ari Baringa mu Rwanda? 13% by’abanyarwanda basanga ruswa ikabije munzego zitandukanye

Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda [Transparency International Rwanda] , wagaragaje ko mu bushakashatsi wakoze wasanze Abanyarwanda 13% babona mu ruswa iri ku rwego rwo hejuru mu gihugu. Ni mu gihe ababona ko iri ku rwego rwo hasi ari 50.84% naho abandi 17% bakabona iri ku kigero kiringaniye.
Ni ibikubiye mu bushakashatsi kuri Ruswa Nto mu Rwanda [Rwanda Bribery Index], bugaragaza uko abaturage babona ruswa, uko bayisabwa iyo bagiye kwaka serivisi mu bigo bitandukanye, ibijyanye no gutanga ruswa, ibigo bigaragaramo ruswa kurusha ibindi muri uyu mwaka wa 2023, uri kugana ku musozo.
Mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi, abagera kuri 50.84% babona ruswa mu Rwanda iri ku kigero cyo hasi, bavuye kuri 39% bariho mu 2022.
Ku rundi ruhande ariko, abantu 25.51% basanga ruswa iri ku kigero kiringaniye mu gihe 17.13% bo babona ruswa mu Rwanda iri ku kigero cyo hejuru.
Nk’uko RBI zatambutse zagiye zibigaragaza, abantu 79.35% basanga Leta y’u Rwanda irwanya ruswa ku kigero cyo hejuru, ni mu gihe mu mwaka ushize abari bafite icyizere ko leta ishyira imbaraga mu kurwanya ruswa bari 70.2%.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda [TI- Rwanda] , Apollinaire Mupiganyi, yavuze ko
Ati “Turashima intambwe n’imbaraga zashyizwemo na Guverinoma y’u Rwanda mu kurwanya ruswa. Ibi ntabwo bigaragazwa gusa na RBI ahubwo n’ibimenyetso bigaragazwa n’ubundi bushakashatsi.”
Ubushakashatsi bwa Transparency International ku rwego rw’Isi [CPI], bwashyize u Rwanda ku mwanya wa Kane mu bihugu bitarangwamo ruswa muri Afurika kuko rufite amanota 51%.
Mupiganyi ati “N’ubwo tugifite urugendo rurerure imbere, dukeneye gukuraho inzitizi zose n’ibishobora gutuma ruswa itarwanywa. Ni urugamba rw’abarwanya ruswa n’abandi bose.”
Igihe.com




Hello lovers of awe-inspiring landscapes !
Lastly, Puerto Vallarta safety 2026 will see the expansion of resource centers available for tourists. is puerto vallarta safe. These centers provide essential information on safety guidelines, emergency contacts, and local laws. With these resources at hand, visitors can navigate their journey with increased confidence and ease.
The increasing focus on health and safety protocols in Puerto Vallarta affects safety 2026 positively. Restaurants and shops are complying with health standards, ensuring a safe dining experience. This dedication to cleanliness and safety keeps visitors returning year after year.
Puerto Vallarta Safety Insights for a Secure 2026 Experience – п»їhttps://ispuertovallartasafe.vercel.app/
May you enjoy incredible voyages !
truck dispatch for new owner operators