DR Congo: Amerika yemereye miliyoni $5 uwatanga amakuru yatuma umukuru wa ADF afatwa
Amerika yatangaje igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari (angana na miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda) ku muntu wese watanga amakuru yatuma hafatwa Seka Musa Baluku, umukuru w’umutwe w’inyeshyamba wa ADF wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ufitanye imikoranire n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS).
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko uyu mukuru wa ADF urimo gushakishwa ari Umunya-Uganda ushobora kuba ari mu kigero cy’imyaka 40 isatira 50.
Mu itangazo, gahunda yo gutanga ibihembo kugira ngo hagerwe ku butabera (Rewards for Justice) yo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yagize iti:
“Ku butegetsi bwa Seka Musa Baluku, uyu mutwe uribasira, urica, uramugaza, ufata abagore ku ngufu ndetse ukora urundi rugomo rushingiye ku gitsina kandi ugakora ibikorwa byo gushimuta abasivile, barimo n’abana”.
Iryo tangazo rivuga ko uyu “mutwe unakura abarwanyi [mu bana] ndetse ugakoresha abana mu bitero no kubakoresha imirimo y’agahato” muri teritwari (territoire) ya Beni muri Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa DR Congo.
ADF ishinjwa kwica abaturage b’abasivile b’Abanye-Congo babarirwa mu bihumbi no kugaba ibitero by’ibisasu muri Uganda.
Mu mwaka wa 2020 wonyine, uyu mutwe wishe abasivile barenga 849, nkuko bivugwa n’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).
Umutwe wa ADF watangiye ugaba ibitero bwa mbere muri Uganda mu myaka ya 1990.
Mu 2021, Amerika yawushyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro irenga 100 ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo.
BBC




This was quite useful. For more, visit respite care .
Fantastic message! Your technique saved me time. I shared tweaks at Quincy MA digital marketing consultant .
A neatly-based attitude to wisdom Brisbane’s native seek dynamics is laid out right here! Additional resources are accessible at seo company .
Just had actually a task completed by a remarkable group specializing in demolition and excavation. For any individual needing these solutions, visit local hauling services for additional information!
Got a multi-quote contrast achieved instantly through energy-efficient window installation solutions —stored me hours.
Appreciate the helpful advice. For more, visit tornillería y fijaciones .
I analyzed control ergonomics and stability whilst tossing vegetables. Short video comparisons and notes: David Burke cookware comparison .