Andi Makuru

Bamwe mu byishimo, abandi mu gahinda. Perezida Paul Kagame yirukanye abasirikare bakuru muri RDF

Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yirukanye mu gisirikare abofisiye 16 mu ngabo barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.

Général Major Aloys Muganga yahoze ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara guhera mu Ugushyingo 2018, umwanya yavuyeho muri Mata 2019 ubwo yagirwaga Umuyobozi ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe ibikoresho.

Brig Gen Mutiganda yahoze ari Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe iperereza ryo hanze ry’igihugu, mbere yo kuvanwa muri izo nshingano mu 2018.

Mu birukanywe kandi harimo abandi basirikare 116 ndetse n’abandi 112 amasezerano yabo y’akazi muri RDF araseswa, nkuko itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ribigaragaza.

Ni itangazo ryasohotse mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, nyuma gato y’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame.

Ntabwo hatangajwe icyatumye abo basirikare birukanwa cyangwa amasezerano yabo ahagarikwa, icyakora ingingo ya karindwi y’Itegeko Nº 38/2015 ryo ku wa 30/07/2015 rigena igabanya ry‟umubare w‟abagize Ingabo z‟u Rwanda, kubakura ku murimo,kubasubiza mu buzima busanzwe no kubirukana ivuga ko ugize Ingabo z‟u Rwanda ashobora kwirukanwa kubera imyitwarire mibi ikabije.

Imyitwarire mibi ikabije ituma habaho kwirukanwa byemezwa n‟umuyobozi ubifitiye ububasha. Kuri ba Ofisiye, kwirukanwa bikorwa n‟iteka rya Perezida,

Ni mu gihe ku bijyanye no gusesa amasezerano y’akazi, ingingo ya 105 y’Iteka rya Perezida nº 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko iyo bibaye ngombwa Minisitiri asesa amasezerano y’umurimo yagiranye n’umusirikare.

Iyo amasezerano y’umurimo asheshwe, umusirikare bireba ahabwa amafaranga yo gusesa amasezerano angana na kimwe cya kane (1/4) cy’amafaranga ahabwa urangije amasezerano.

Iryo teka rivuga ko Abofisiye n’aba sous-officiers bakuru bagengwa n’amategeko y’umwuga naho sous-officiers bato n’abasirikare bato bagengwa n’amasezerano y’umurimo bagirana na Minisitiri.

Amasezerano y’umurimo agira agaciro mu gihe kingana n’imyaka icumi ishobora kongerwaho imyaka itanu.
fx_llmowwaia4wl.jpg

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 11

  1. To be honest, I was looking for medication for an infection and stumbled upon this source. They provide generic Amoxil fast. For fast relief, check this out: read more. Cheers.

  2. Greetings! Check out this site for those who need prescriptions cheaply. The site offers express shipping on Rx drugs. If you want to save, check it out: online drugstore. Hope this helps.

  3. п»їTo be honest, I was looking for Zithromax quickly and stumbled upon Antibiotics Express. It allows you to order meds no script legally. For treating a toothache, I recommend this site. Discreet packaging guaranteed. Go here: https://antibioticsexpress.xyz/#. Cheers.

  4. To be honest, I was looking for scabies treatment tablets and stumbled upon a great pharmacy. You can get human grade meds no script needed. If you need to treat lice safely, check this out: official store. Hope it helps

  5. Greetings! Just wanted to share a useful site if you need medications at a discount. This store provides the best prices on Rx drugs. For fast service, visit here: pharmacy online. Thanks.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button