Andi Makuru

Ibizabazwa mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022

Harabura iminsi irindwi gusa ngo u Rwanda rwinjira mu gikorwa gikomeye cy’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022, rizaba ari irya gatanu ribayeho mu gihugu kuva mu 1978.

Iri barura rireba abaturarwanda bose, baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, n’abashyitsi bazaba baraye mu ngo mu ijoro ry’Ibarura.

Ijoro ry’ibarura rizaba mu ijoro ry’itariki ya 15 rishyira itariki ya 16 Kanama, 2022 Ibisubizo byose bizatangwa bizaba bishingiye kuri iri joro ry’ibarura. Ni yo mpamvu abaturarwanda bose basabwa kwibuka ishusho y’ibyari mu rugo muri iryo joro.

Ibibazwa mu ngo zose mu gihe cy’Ibarura Rusange bikubiye mu bice bine by’ingenzi ari byo; aho urugo ruherereye, imiterere ya buri muntu mu bagize urugo, ubuzima, imiturire, ubuhinzi n’ubworozi.

Mu cyiciro cy’aho urugo ruherereye, hazabazwa intara, akarere, umurenge, akagari, n’umudugudu.

Mu cyiciro cy’imiterere ya buri muntu mu bagize urugo, ibibazwa kuri buri muntu wese mu bagize urugo n’abashyitsi baraye mu rugo mu ijoro ry’ibarura ni ibijyanye n’irangamimerere bibazwa umuntu wese usanzwe atuye mu rugo nibura ufite imyaka 12 y’amavuko.

Ibijyanye n’ubumuga bibazwa umuntu wese usanzwe atuye mu rugo nibura ufite imyaka 5 y’amavuko, ibijyanye no kubaho kw’ababyeyi bibazwa abatuye mu rugo bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Hari ibijyanye n’ibyangombwa bibazwa abatuye mu rugo bafite nibura imyaka 18 y’amavuko, ibijyanye n’amashuri bibazwa abatuye mu rugo bose, Ibijyanye no kumenya gusoma no kwandika bibazwa abatuye mu rugo bafite nibura imyaka 10 y’amavuko.

Ibirebana n’indimi, gukoresha interineti no kugira telefone n’ibijyanye n’imirimo bibazwa abatuye mu rugo nibura bafite imyaka 16 y’amavuko.

Mu cyiciro cy’ubuzima, hazabazwa ibijyanye n’impfu zabaye mu rugo mu mezi 12 abanziriza ijoro ry’ibarura n’ibijyanye n’imbyaro bibazwa abantu b’igitsina gore batuye mu rugo bafite nibura imyaka 10 y’amavuko.

Ku bijyanye n’imiturire, ubuhinzi n’ubworozi, hazabazwa ibyubatse inkuta, ibishashe hasi, ibisakaye inzu, umubare w’ibyumba, ibikoresho biramba urugo rutunze, isuku n’isukura, n’ibirebana n’ubuhinzi n’ubworozi.

Biteganyijwe ko kuva tariki 10-14 Kanama, 2022 hazaba igikorwa cyo gushyira numero ku nzu no ku ngo, kuva tariki 16-30 Kanama 2022 hazaba gukusanya amakuru naho kuva tariki 16-30 Nzeri 2022 habe gusuzuma ko amakuru yakusanyijwe neza.

Iri barura rigiye kuba ni irya gatanu mu Rwanda. Irya mbere ryabaye muri Kanama 1978, ryagaragaje ko abaturage bose bari 4,831,527, abatuye mu mijyi ni 222,727 (4.6%), abatuye mu byaro bari 4,608,800 (95.4%).

Muri Kanama 1991 habaye ibarura rya kabiri, abaturage bose bari 7,157,551 abatuye mu mijyi bari 391,194 (5.5%) abatuye mu byaro bari 6,766,357 (94.5%).

Muri Kanama 2002, habaye ibarura rusange rya gatatu, abaturage bose bari 8,128,553, abatuye mu mijyi bari 1,372,604 (16.9%) naho abatuye mu byaro bari 6,755,949 (83.1%).

Muri Kanama 2012 habaye ibarura rusange rya kane, aho abaturage bose b’u Rwanda bari 10,515,973 abatuye mu mijyi bari1,737,684 (16.5%) abatuye mu byaro bari 8,778,289 (83.5%).

Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 56

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button