Andi Makuru

Uwiyita umuvuzi gakondo Salongo yakatiwe imyaka 3 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruherutse guhamya Rurangirwa Wilson wamenyekanye nka Salongo, icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Salongo yaregwaga ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’iyezandonke.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rurangirwa Wilson ukorera mu Karere ka Bugesera avuga ko avura indwara zitandukanye, akagenda atanga ibiganiro kuri YouTube, avugamo ko afite ububasha bwo kugarura ibintu byibwe bigatuma abantu bamubona bamwizera.

Ubuhagarariye yavuze ko ayo mashusho atuma abantu bose bamwizera ko ibyo avuga abishoboye, bakamugana akabaca amafaranga abizeza ko ibyo bamusaba bizakunda nyamara ntibibe uko.

Bwari bwanasobanuye ko amafaranga Salongo akura muri ubwo butubuzi ayakoresha mu bikorwa bitandukanye birimo kugura imitungo itimukanwa itandukanye harimo ibibanza 14 birimo n’ibyubatswemo inzu zigeretse.

Hari kandi ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza avuga ko akora birimo kubaka imihanda, gufasha impfubyi, gufasha abakene n’abapfakazi.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko ibyo bintu byose Salongo abikora akoresheje ayo mafaranga aba yariganyije, akayakoresha nk’amafaranga mazima kandi abizi ko yanduye.

Salongo we yaburanye ahakana ibyaha byose, akavuga ko nta shingiro bifite, akemeza ko abamuganaga ari abantu bari bamuzi, bazi ibyo akora, uwo ari we n’icyo abamariye.

Yavuze ko amafaranga yakoresheje ashaka imitungo yayakuye muri Uganda kandi ko afiteyo ikigo cy’ishoramari gikora ibijyanye n’isambusa n’amandazi kandi ko bamwohereza amafaranga ava muri ibyo bikorwa buri mwaka.

Nyuma yo gupfundikira urubanza mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo muri Kamena 2025, Urukiko rwasuzumye ubwiregure bw’impande zombi bunatangaza icyemezo cyafashwe.

Urukiko rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro.

Rwagaragaje ko Rurangirwa adahamwa n’icyaha cy’iyezandonke ndetse n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Rwemeje ko Rurangirwa ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, rutegeka ko ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Rwategetse kandi ko Salongo yishyura indishyi z’akababaro abari bamureze barimo ugomba guhabwa ibihumbi 550 Frw, uzahabwa ibihumbi 670 Frw n’uzahabwa 915 Frw.

Rwategetse kandi ko ibyafatiriwe birimo amagi, impu, uducuma, ibisimba n’ibikombe birimo imiti n’ibindi byifashishwaga mu gukora ibyaha bigomba kwangizwa.

Rwanategetse ko Rurangirwa asonerwa amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunzwe.

Salongo kuri ubu afungiwe mu Igororero rya Bugesera guhera ku wa wa 19 Ugushyingo 2024 ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategekaga ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Salongo afite iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo uhereye igihe cyasomewe mu gihe ataba yaranyuzwe n’imikirize y’urubanza.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button