Andi Makuru

Nta kibazo tutakemura mu gihe dushyize hamwe – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Guinea-Conakry, yagaragaje ko n’ubwo ibihugu bya Afurika bisangiye ibibazo ariko ntacyananirana mugihe bishyize hamwe.

Perezida Kagame yageze muri Guinea-Conakry ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Umukuru w’Igihugu akigera muri icyo gihugu, yakiriwe na Perezida w’Inzibacyuho Colonel Mamadi Doumbouya, ari na we wamutumiye muri uru ruzinduko rugamije kwimakaza umubano.

Perezida Kagame mu biganiro yagiranye na mugenzi we wa Guinea-Conakry, yakomoje ku kuba ibihugu bya Afurika bisangiye ibibazo ariko agaragaza ko hakenewe ubufatanye mu gukemura ibyo bibazo.

Yagize ati: “Buri gihugu ku mugabane wacu gifite ingorane. Mu Rwanda, dufite ibyacu twihariye. Muri Guinea na ho hari ibibazo, ariko nta kibazo na kimwe tutakemura mu gihe dukoreye hamwe.”

Perezida Doumbouya we yagaragaje ko ari ibintu by’agaciro kwakira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Intego y’uru ruzinduko Perezida Kagame agirira muri Guinea-Conakry, ni ukurushaho kunoza umubano no gushyigikira ubutwererane mu nzego zirimo ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’umuco.

Guhera mu mwaka wa 2016, u Rwanda na Guinea-Conakry bimaze gusinyana amasezerano arindwi agamije kwimakaza ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, u Rwanda na Guinea-Conakry bisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame agendereye Guinée Conakry nyuma y’uko mu Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ikoranabuhanga w’iki gihugu, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.

Yaherukaga gusura iki gihugu muri Mata 2017 ubwo yari yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Muri Werurwe 2016, ni bwo yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere muri iki gihugu. Icyo gihe yakiriwe mu buryo budasanzwe ndetse anambikwa umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea-Conakry, uzwi nka “Grand Croix”, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.
KT

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 46

  1. п»їActually, I found a useful resource concerning Indian Pharmacy exports. The site discusses how to save money on prescriptions. If anyone wants reliable shipping to USA, read this: п»їclick to read. It helped me.

  2. I definitely like how fashion jewelry can transform an entire outfit! It’s fantastic how an easy piece can add so much beauty and character. Have you ever considered tailoring your own precious jewelry? It can make for a really special declaration piece sell gold Denver co

  3. Quick question about ordering meds from Mexico. I discovered a good site that lists trusted vendors: п»ї[url=https://polkcity.us.com/#]Upstate Medical[/url]. Any thoughts?.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button