Loni yatangaje ko Kabuga yayibereye umutwaro ukomeye

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) rwagaragaje ko Kabuga Félicien n’Abanyarwanda batanu bafungiwe by’agateganyo muri Niger bakomeje kurubera umutwaro bitewe n’uko babuze ibihugu bibakira.
Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, yagejeje iki kibazo ku Nteko Rusange ya Loni, ubwo yayigezagaho raporo y’ibikorwa by’uru rwego mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.
Uyu mucamanza yagaragaje ko nubwo uru rwego rwafashe umwanzuro wo kurekura Kabuga by’agateganyo nyuma y’aho urubanza rwe ruhagaze, n’ubu agifungiwe i La Haye mu Buholandi mu giha atarabona igihugu kimwakira.
Graciela yavuze ko u Rwanda rwemeye kwakira Kabuga no kubahiriza uburenganzira bwe, ariko ko umuhanga mu by’ubuzima, yagaragaje ko atashobora gukora urugendo rurerure rwo mu ndege, gusa ngo iyo raporo iracyasuzumwa.
Yavuze ko ikindi kibazo gikomeye IRMCT ifite ari icy’Abanyarwanda batanu boherejwe muri Niger mu Ukuboza 2021, nyuma y’aho bamwe barangije igifungo, abandi bakagirwa abere ku byaha bya jenoside.
Aba ni: Major Nzuwonemeye François-Xavier, Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri ushinzwe umurimo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Col. Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Capt Sagahutu Innocent.
Uyu mucamanza yagaragaje ko aba Banyarwanda na bo babuze ibihugu bibakira, kandi ko na bo bameze nk’abafunzwe kuko Leta ya Niger itabemerera kubaho bidegembya.
Ati “Mu gihe ibihugu bitarafata ingamba zifatika mu gufasha uru rwego gukemura ibi bibazo, rugomba gukomeza kwikorera umutwaro uremereye w’amafaranga aturuka ku icumbi ry’aba bantu n’ubundi bufasha bakenera.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga, yasubije ko ikibazo cy’aba Banyarwanda boherejwe muri Niger cyakabaye cyarakemutse, kuko u Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kubakira.
Ati “Nk’uko bigaragazwa n’iyi raporo, aba bantu bagomba kwidegembya kandi u Rwanda rwagaragaje kenshi ko rwiteguye kubakira…Urujijo kuri sitati yabo n’aho bakwiye kuba ntirukwiye gukomeza mu gihe igihugu bakomokamo cyagaragaje ko cyiteguye kwakira abenegihugu bacyo.”
Bishyurwa buri mwaka
Hashingiwe ku masezerano IRMCT yagiranye na Leta ya Niger mu 2021, uru rwego ruha buri Munyarwanda ibihumbi 10 by’Amadolari (Frw miliyoni 14) byo kumutunga buri mwaka, rukanamwishyurira ubukode bw’inzu i Niamey.
Iyo IRMCT ibaha ubu bufasha, isobanura ko biterwa n’uko Leta ya Niger itabaha ubwisanzure bwo kwishakira imibereho i Niamey, kuko bo bemeza ko bafungiwe mu nzu bakodesherezwa.
Me Peter Robinson wunganira Major Nzuwonemeye, muri Nzeri 2025 yandikiye IRMCT ko umukiriya we agikeneye gufashwa n’uru rwego kuko Leta ya Niger itaramuha ubwisanzure.
Yagize ati “Major Nzuwonemeye n’ubu ntabasha kwifasha nk’uko byateganyijwe mu masezerano abimukira. Adahawe andi mafaranga yo kumutunga, ntanishyurirwe ubukode, ntazashobora kubaho undi mwaka muri Niger.”
Aba Banyarwanda basabye kongezwa amafaranga bahabwa mu mwaka wa 2026, akagera ku bihumbi 12,4 by’Amadolari ku mwaka, kuko ngo ikiguzi cy’imibereho y’i Niamey cyazamutse ku rugero rwa 24% kuva mu 2022.
Igihe



