' U Rwanda umwe mu bafatanyabikorwa ba Ukraine b’ingenzi muri Afurika – Ahabona
Andi Makuru

U Rwanda umwe mu bafatanyabikorwa ba Ukraine b’ingenzi muri Afurika

Leta ya Ukraine yatangaje ko ku Mugabane wa Afurika u Rwanda ruri mu bihugu ibona nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi ndetse yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano w’ibihugu byombi ukomeze gutera imbere.

Ibijyanye n’umubano w’u Rwanda na Ukraine byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Dmytro Kuleba mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Iki kiganiro cyagarutse ahanini ku kurebera hamwe imbaraga mu bya dipolomasi Ukraine iri gushyira muri Afurika, hagamijwe gucubya ijambo rikomeye u Burusiya bumaze kugira kuri uyu Mugabane.

Ni ikiganiro kibaye mu gihe intambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya ikomeje gufata indi ntera. Ni ibintu byatumye ibihugu byombi birushaho kwiyegereza bigenzi byabyo byo muri Afurika kugira ngo bibishyigikire mu myanzuro igenda itorwa mu Muryango w’Abibumbye.

Muri iki kiganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yavuze ko igihugu cye cyongeye gushyira imbaraga mu bijyanye no gutsura umubano n’ibihugu bya Afurika nyuma y’imyaka myinshi gisa n’icyasinziriye kuri iyi ngingo.

Ati “Twatakaje imyaka myinshi ariko turi gushyiramo imbaraga zose mu kubyutsa umubano wa Ukraine na Afurika. Uyu mugabane ukeneye ibikorwa bifatika kandi bizaramba.”

Yakomeje avuga ko niba ibihugu bya Afurika bishobora kwanga kugira uruhande bihagararaho mu ntambara iri mu gihugu cye, bigaragaza ko “ijambo u Burusiya bwari bufite muri Afurika rigenda rigabanuka.”

Minisitiri Dmytro Kuleba yavuze ko “Liberia, Kenya, Ghana, Côte d’ Ivoire, Mozambique n’u Rwanda” bari mu bafatanyabikorwa bashya b’igihugu cye kandi ko kibabonamo icyizere gikomeye.

Minisitiri Dmytro Kuleba atangaje ibi nyuma y’iminsi mike agiriye uruzinduko mu Rwanda ndetse akabonana na Perezida Paul Kagame.

Dmytro Kuleba yakiriwe na Perezida Kagame muri Gicurasi mu 2023 nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ndetse bashyira umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubujyanama mu bya politiki hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Dmytro Kuleba yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.

Bombi baganiriye ku ntambara yo muri Ukraine n’uburyo bwo gushyigikira ibikorwa by’amahoro bigamije kuyihagarika.

Mu Nteko Rusange ya Loni yabaye kuri uyu wa 2 Werurwe, u Rwanda rwasobanuye aho ruhagaze ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine rubinyujije mu mwanzuro rwatoye rushyigikira ko ubusugire bwa buri gihugu, ubwigenge n’ukutavogerwa kw’imbibi zacyo bigomba kubahwa nk’uko bigenwa n’amasezerano ashyiraho Umuryango w’Abibumbye.

Umwanzuro w’u Rwanda wagiraga uti “Dushyigikiye ko amahanga hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni bakora ibishoboka mu guhosha intambara hashakwa umuti w’aya makimbirane.”

“Turahamagarira impande zirebwa n’ikibazo kugaragaza ituze no gushakira igisubizo amakimbirane binyuze mu biganiro kugira ngo abasivile badakomeza kwirengera umutwaro uremereye n’ingaruka z’ibikorwa bya gisirikare birushaho kwiyongera.”

Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 324

  1. Hello everyone, all adrenaline players!
    Choose 1xbet ng login registration for a fast, mobile-friendly experience. 1xbet ng registration Check out bonuses and promotions immediately after completing your 1xbet registration nigeria form. Full access is granted once the 1xbet nigeria login registration is confirmed by SMS or email.
    With 1xbet ng registration, players can enjoy betting without complications thanks to simplified registration. The site works well even with low bandwidth connections. Just input your number or email and start betting instantly.
    Fast and secure 1xbet nigeria login registration steps – п»їhttps://1xbet-ng-registration.com.ng/
    Enjoy thrilling rounds !

  2. Kind regards to all excitement fans !
    The 1xbet registration by phone number nigeria method is also convenient for restoring access to your account. 1xbet nigeria registration online If you forget your password, you can easily reset it using an SMS code. Your account will always be under your control.
    The 1xbet login registration nigeria system is designed for high performance and reliability. The platform can handle a massive volume of traffic, especially during major sporting events, without slowing down. This ensures a smooth and uninterrupted betting experience.
    1xbet ng registration | Step-by-Step Instructions – 1xbet-login-nigeria.com
    Wishing you incredible cash prizes !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button